Kasirye Davis watsinze ibitego bitatu n’umutoza wungirije wa Rayon Sports Lomami bishimira ibitego 4 batsinze.
Watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, APR FC yari yakiriye igaragaza amashagaga umukino ugitangira, ariko ba myugariro ba Rayon Sports bagahagarara neza.
Ku munota wa munani Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Davis Kasirye ku ikosa ryari rikozwe na ba myugariro ba APR FC, ku munota wa 31 Davis Kasirye asubizamo icya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina maze yiruka ajya kwishimana n’abafana ba Rayon bicara ahitwa mu ‘Ruhango’ (16 na 17).
Igice cya mbere cyarangiye ari bibiri ku busa bwa APR FC, iyi yari yabonye amahirwe nk’abiri meza yo gutsinda ariko ntibyashoboka.
APR FC igice cya kabiri yagitangiye ishaka kwishyura cyane, ariko ihita icibwa intege n’uko ku munota wa 46 gusa Ismael Diarra yahise abona igitego cya gatatu cya Rayon Sports ibintu birushaho gukomera kuri APR.
APR yashyizemo imbaraga ngo igerageze kwivanayo, ihererekanya neza kubera abasore bakinaga hagati nka Janvier Benedata na Yannick Mukunzi na Iranzi Jean Claude ariko imbere y’izamu rya Rayon Sports ntihagire icyo bahakorera gikomeye.
Abafana ba APR FC bari mu byishimo umukino ugitangira bazi ko bari butsinde Rayon Sports nk’uko bakunze kubikora.
Nubwo APR ariyo yihariye umupira cyane kuko yashakaga kwishyura Rayon Sports yanyuzagamo yafata umupira igakinisha impande cyane cyane kwa Nshuti Dominic Xavio wacaga ibumoso.
APR yakomeje gushakisha iciye ku mpande nayo igatera za centres bashakisha rutahizamu Michel Ndahinduka ariko abugaririzi ba Rayon bagaharara neza.
Ku munota wa 88 aherejwe neza cyane na Nshuti Xavio rutahizamu Davis Kasirye yatsinze igitego cya gatatu cye ari nacyo cya kane cya Rayon abanje gucenga myugariro Abdul Rwatubyaye ndetse n’umuzamu Ndoli Jean Claude, umukino urangira gutya.
Rayon Sports isa n’ivanyeho ikinegu cy’umwaka ushize mu mukino nk’uyu wo kwishyura ubwo nayo yari yatsinzwe bine ku busa na APR FC ndetse yari yanayitsinze kimwe ku busa mu mukino ubanza, muri uyu mwaka bwo umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports ubu ifashe umwanya wa kabiri n’amanota 45, aho iri inyuma ya APR FC ifite amanota 46 ariko Rayon Sports ikaba ifite umukino umwe izigamye.
Mbereho isaha imwe abafana bari mu byishimo mu tubari twegeranye na Stade Amahoro.
Nyiragasazi, umufana ukomeye wa APR FC nawe yari yiteguye umukino.
Rwarutabura, umufana ukomeye wa Rayon Sports yabanje kwica inyota mbere y’umukino.
Abafana ba Rayon Sports n’aba APR mbere y’umukino byari ibyishimo.
Kwinjira kuri Stade ntibyari byoroshye, bamwe byabasabye kurira uruzitiro rwa Stade.
Imihigo yari yose hagati y’abafana ku mpande zombi.
Mbere y’uko umukino utangira imirongo y’abantu binjira muri Stade yari miremire.
Muri Stade abari bagezemo Morale yari yose.
APR yari yakiriye uyu mukino nayo yari yiteguye.
Abafana ba Rayon bizwi ko aribo benshi mu Rwanda bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi.
Ku bafana ba APR FC nabo byishimo byari byose.
Abafana ba APR FC ngo biteguye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.
Abarayon n’amabendera menshi cyane muri Stade.
Abakinnyi bagiye kwinjira mu kibuga Stade yashyushye babategereje.
11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports.
11 babanjemo ku ruhande rwa APR.
Umutoza wa APR FC Nizar Khanfi n’umwungiriza we mbere y’uko umukino utangira.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djauma, umwungiriza we Lomami mbere y’umukino.
Kapiteni wa APR FC Iranzi Jean Claude na Ndayishimiye Eric bita ‘Bakame’ bifotoranya n’abasifuzi mbere y’uko umukino utangira.
Satde Amahoro yari yuzuye abakunzi b’umupira w’amaguru baje kureba uyu mukino.
APR yatangiye umukino isatira.
Umuzamu Bakame ntiyoroheye APR FC.
Abamugaye nabo bari baje kureba uyu mukino ari benshi.
Uyu mukino niwo mukino urebwa n’abantu benshi cyane muri Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mufana wa Rayon Sports ntakunda gusiba imikino y’ikipe ye.
Davis Kasirye yishimira igitego cya mbere.
Abafana ba Rayon Sports ibyishimo byari byose.
Abayobozi ba Rayon sports, Gacinya Dennis na Rugambwa Martin bishimira umusaruro w’ikipe yabo
Cesar Kayizari na Gen. James Kabarebe bitabiriye uyu mukino
Abafana bati “Dunda Rayon Dunda Rayon….”
Ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports byari byose.
Rutahizamu w’imbaraga Ismaila Diarra, yagoye ba myugariro ba APR FC
Savio Nshuti ukomeje kwitwara neza yagoye cyane Rusheshangoga.
Yannick Mukunzi yagowe cyane na Kwizera Pierro hagati.
Nyuma yo gutsinda ibitego 3, Bakame yatangiye gukora utuntu dushimisha abakunzi b’umupira.
Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra watsinze igitego kimwe, aha yari amaze kurata ikindi gitego cyabazwe.
Uyu musore w’umunya-Mali yagoye APR FC cyane kubera ibigango bye.
Kumufata byabagoye cyane.
Kubera uburyo yagongaga cyane ubwugarizi bwa APR FC Kasirye Davis watsinze 3 yabonye umwanya wo gukina uko ashaka.
Umugande Kasirye watsinze ibitego bitatu.
Kasirye mu byishimo by’igitego cya kane.
Kasirye ubu yahise aba umukinnyi wa mbere ufite ibitego byinshi.
Umukino warangiye abakinnyi ba Rayon barushye kubera imbaraga bakoresheje muri uyu mukino n’uwo bahuyemo na Police nawo batsinze.
Kwizera Pierro, Fiston n’Umutoza Masudi bishimira intsinzi y’uyu munsi.
Abakinnyi ba Rayon byobowe na Tubane James (utambaye umupira) bishimira ibitego 4 batsinze mukeba.
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon bose.
Bakame wakuyemo imipira myinshi ya APR arishimira intsinzi ku ikipe yahozemo.
Umurundi Kwizera Pierro wakinnye neza hagi nawe arishimira “Binezero”
Bagiye gushimira abafana bari baje kubashyigikira.
Ibyishimo byo gutsinda uyu mukino byavuye i Kigali ariko bisakara u Rwanda rwose no hanze.
Umutoza wa APR FC yasohotse mu kibuga atishimye nyuma yo gutsindwa ibitego 4 adakozemo.
Bakame Kapiteni wa Rayon aganira n’abanyamakuru.
Roben NGABO
UMUSEKE.RW