Site icon Rugali – Amakuru

Raymond Nzamurambaho asezeye muri FPR no ku mwanya wa secrétaire fédéral FPR mu Bubiligi kan di arasaba amashyaka yo mu Rwanda kuva muri FPR akigenga

Raymond Nzamurambaho

10 hrs ·
Mwiriwe mwese.
Mperutse gushyiraho inkuru y’agahinda, ijyanye n’iyambura ritanshimishije ngira nti birongeye kandi nko kwa Habyarimana?!!!
Nibyo byatumye benshi bibaza byinshi, ndetse nabo tubana mu muryango FPR Inkotanyi bampamagara bambaza, bananyihanangiriza ngo nka secrétaire fédéral ntibikwiye!
Ariko icyabinteye, nagira ngo rwose mbabwire ko atari ukwikunda, ahubwo ari urujijo n’ibimenyetso byagiye bituma nibaza!
Nahuye n’inkuru igira iti Kigali baragushima, kandi ntibakunda umuntu ukorera ubusa!
Murumva ntibyari kungwa nabi!
Gusa uko iminsi igenda yigirayo hakavuka impamvu iyo promesse itajya mû bikorwa, ariko nkavuga nti nubundi igihe maze ntahembwa, ntacyo byantwaye!
Icyaje ku nshavuza, ni uko nabwiwe ngo ariko ntibishimiye ukuntu nasinye muri FPR!!!
Icyo kintu cyarambabaje, mbura icyo mvuga, nandika ku rukuta, inyandiko nanditse kuri libération day iheruka cyangwa umunsi mbere yaho si nibuka neza.
Ariko iyo nyiri ukumbaza amenya uko narahijwe, abo bamubwiye ngo ntibanshira amakenga, aba yarabonye ibyo abasobanurira.
Dore uwitwa Dieudonné Nshunguyinka yagize atya arampamagara ati hari abantu banshaka kuri ambassade, mpageze nsanga ni ukurahiza abanyamuryango bashya bize, kuko hari procédure ikurikizwa ngo umuntu abe umunyamuryango (ariko ibyo nabimenye nyuma maze kuba we)
Nti nte se kandi ko nubundi PSD na FPR dukorana!
Bati dukunda uko wandika patati patata, FPR nitwe actif, kandi dusenyera umugozi umwe!
Et ça tenait debout…
Ndarahiye bukeye bati ukaba secrétaire wa Bruxelles, nti nte se kandi ko ndi mushya, umwe mu banyamuryango wari mwirahira ati heee kwandika, akora geste yo gutapa n’intoki, nange mukorera signe ariko nti ntahantu bihuriye!
Any way, sinzi i Kigali niba ariko bigenda, ariko hano baratubwira ngo ntuvuga oya…
Jusque là ça allait nubwo byari bizarre toujours…
Bukeye nanone bati ukaba secrétaire fédéral noneho!
Ntawuvuga oya murabyumva!!!
Ejo bundi ngaye icyo nabonye nzi nk’ urugomo rwakorewe daata ku bwa Habyarimana, bati reka ntiwemerewe gukora ibintu nkabiriya na poste ufite mû muryango!!!!
Erega bibaye privilège !!!
Namwe munyumvire iyo logique dans les priorités!
Enfin, ubu nademissionnye kuri uwo mwanya wa secrétaire fédéral, kuko ça commence à faire trop, nkaba nanasabye KUMUGARAGARO kuva muri FPR, aba bangaye ngo na tatiye Daata umutima utuze, kuko ninjijwemo bidakurikije amategeko y’Umuryango,nkanasabira andi mashyaka yemerewe gukorera mu Rwanda nayo gukorera hanze, kuko niba itegeko ritarahinduka, na FPR twayikoreshaga amakosa!!!
Mukomeze mugire ibihe byiza, dukomeze twubake demokarasi…
Raymond Nzamurambaho.
https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=10206884527006408&id=1074289085

Exit mobile version