Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (Midimar) yatangaje ko raporo zififitse zatanzwe n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gakenke, zagize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera kuri 35 bahitanywe n’imvura mu ntangiriro za Gicurasi.
Tariki ya 8 Gicurasi mu Karere ka Gakenke haguye imvura ikabije yahitanye abagera kuri 50, yangiza amazu na hegitari nyinshi zihinzeho imyaka muri ako Karere.
Iyo mvura kandi yanahitanye abandi bantu mu Turere twa Muhanga, Ngororero na Rubavu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane ku myiteguro y’Icyumweru cyahariwe ibidukikije giteganyijwe gutangira tariki 28 Gicurasi kugeza tariki 5 Kamena, Midimar yagaragaje ko hari raporo zififitse zagiye zitangwa n’inzego z’ibanze ku bantu bamaze kuva mu manegeka, nyuma hakaba ibiza bigahitana ubuzima bwa bamwe.
Nsengiyumva Jean Baptiste, Umuyobozi Ushinzwe gukumira Ibiza muri Midimar yavuze ko by’umwihariko mu Karere ka Gakenke hatanzwe raporo igaragaza ko abaturage hafi ya bose bakuwe mu manegeka, nyamara biza kugaragara ko babeshyaga ubwo ibiza byahitanaga bamwe.
Nsengiyumva yagize ati “Kenshi na kenshi usanga bavuga ngo abantu batuye mu manegeka twarangije kubimura ari na byo byabaye mu Karere ka Gakenke, yewe na raporo zabayeho zivuga ziti ’nta muntu ukiri mu manegeka, wenda bagira ngo bagaragaze ko raporo ari nziza, nyamara biza kugaragara ko ba bantu bari batuye mu manegeka.”
Nsengiyumva avuga ko muri raporo Akarere ka Gakenle katanze hagaragayemo ko abakuwe mu manegeka barenga 90 % nyamara atari ko biri.
Akomeza avuga ko hari n’utundi Turere twagiye dutanga raporo nk’izo, ari naho Midimar yahise ifata umwanzuro wo gutesha agaciro raporo zose yahawe z’abakuwe mu manegeka, igatangira igenzura ryimbitse n’isesengura.
Iryo genzura niryo rizagaragaza abantu bakeneye guhita bimurwa n’abandi batuye ahantu hashobora kuba hihanganiwe igihe gito.
Muri gahunda Midimar ivuga ko yatangiye harimo gushyira ikimenyetso ku nzu bigaragaraa ko ziri mu manegeka zihereye mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cyita ku bidukikije (REMA) Collette Ruhamya, yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga, abaturage bakaba ijisho rya bagenzi babo ku buryo inzu zubatse bigaragara ko ziri mu manegeka, abaturage bihutira kubivuga zigakurwaho hakiri kare.
Ibiza bimaze iminsi biba byatumye hafatwa ingamba zikaze mu gutanga amakuru y’ibiza mbere y’uko biba, aho Midimar ivuga ko igiye gutangiza n’uburyo bwo kohereza amakuru y’ahashobora kwibasirwa n’ibiza ibinyujije kuri sosiyete za telefone, abaturage bakamenya amakuru bakitegura hakiri kare.
Nsengiyumva ushinzwe gukumira ibiza muri Midimar yavuze ko hari raporo bakiriye zivuga ku baturage bimuwe mu manegeka zififitse
source: Igihe.com