Site icon Rugali – Amakuru

Rahira ko uyu Hitimana atarashwe na DMI mu rwego rwo gushaka kwirukanisha impunzi z’abanyarwanda banze kuyoboka leta ya Kagame muri Mozambique

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; hari uwarashwe. Umunyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi muri Mozambique mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomeraka bikomeye ajyanwa mu bitaro.

Hitimana ni umwe mu banyarwanda baba muri Mozambique bitabira ibikorwa byose bigamije iterambere ry’u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanya ajya ataha agasura igihugu avukamo nk’uko bisobanurwa na Louis Baziga ukuriye Diaspora y’Abanyarwanda muri icyo gihugu.

Uyu mugabo yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Werurwe 2018.

Baziga yasobanuye ko yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo.

Ubwo bari bagarutse mu gihugu, ngo babanje kugeza uwo mugenzi wabo mu rugo rwe hanyuma berekeza muri Villa Olempique aho batuye, ari naho Hitimana yarasiwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’umubiri ku buryo amara yangiritse cyane.

Baziga yabwiye IGIHE ati “Bageze aho batuye, umugore ava mu modoka atwaye ibintu nk’abantu bari bavuye guhaha muri Afurika y’Epfo. Umugabo yasigaye mu modoka gato. Hanyuma uko umugore yagendaga, yageze imbere ahura n’umuntu wikinze ku nguni y’inzu aranamusuhuza arakomeza. Wa muntu yahise asanga umugabo aho yari mu modoka ahita amurasa. Isasu rimwe ryapfumuye ikirahure ubundi akomeza amurasa.”

Baziga yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi, ‘ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda’.

Kugeza ubu, Hitimana ari mu bitaro muri uwo mujyi ariko ‘icyizere cyo kubaho ni gike nubwo yabaho nta kintu yazimarira’. Gusa muri ako gace ngo ni ho hantu abanyarwanda bizeraga ko haba umutekano. Baziga ati“Ni ubwa mbere bihabaye, niho abantu bakekeraga umutekano, batekerezaga ko hashobora kuba hari umutekano kurusha ahandi.”

Ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kubavutsa ubuzima muri Mozambique si ibya none kuko no mu 2016 uyu Baziga yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’abandi banyarwanda ‘bagifite ingegabitekerezo ya Jenoside’.

Icyo gihe mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira. Kugeza n’ubu, iki kibazo kiri mu nkiko zo muri Mozambique.

Baziga ati “Uwo mupolisi yabimbwiye, ampa ibimenyetso, ampa n’amajwi yabo yafashe ndabyumva. Akibimbwira ndamubwira nti ’niba ari amafaranga mushaka ayo babemereye nanjye ndayafite nta kibazo’, nti ’ariko hari ikintu ngira ngo mbisabire’ nti ’abo bantu mubafate nibiba na ngombwa nzanabishyura nkubye kabiri ku mafaranga bari babemereye’. Arambwira ati ’n’ubundi twe ntabwo turi abicanyi, dushinzwe umutekano ahubwo dutunguwe n’ibyo bene wanyu bashaka kugukorera’.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo wanarebereraga inyungu z’abanyarwanda muri Mozambique, Vincent Karega, icyo gihe yabwiye IGIHE ati “Ikibabaje ni uko benshi mu Banyarwanda hariya bakora neza kandi bakunguka, banashyize hamwe, basigaye bajya mu Rwanda bagashora imari ariko hari agatsiko ka bake bagifite ingengabitekerezo, bigize amabandi yo kugirira nabi abashora imari mu Rwanda.”

Mu mwaka wa 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu murwa mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda abarenga 1500. Abenshi muri aba bakora ibikorwa by’ubucuruzi dore ko bahafite amaguriro acuruza ibyo kurya (alimentations) n’ibindi.

Ku iraswa rya Hitimana, turacyagerageza kuvugana na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza, ari nawe usigaye areberera inyungu z’u Rwanda muri Mozambique.

Villa Olempique agace Hitimana yarasiwemo ni mu Mujyi wa Maputo ahazwi nka Zimpeto. Mu 2011 leta yahubatse inzu 844 zari zigenewe guturwamo n’abakinnyi kimwe n’abandi bitabiriye imikino ya All Africa Games yabaye muri Nzeri uwo mwaka.

Nyuma yaho, leta yazishyize ku isoko itangira kuzigurisha n’abantu ku giti cyabo ku buryo abazishaka bazihawe ku nguzanyo izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 5%.

Imodoka ya Hitimana Vital yarashwe amasasu harimo rimwe ryapfumuye ikirahure

 

 

Aka gace ka Villa Olempique ni ko Hitimana n’umuryango we batuyemo

 

Villa Olempique agace Hitimana yarasiwemo ni mu Mujyi wa Maputo ahazwi nka Zimpeto. Mu 2011 leta yahubatse inzu 844 zari zigenewe guturwamo n’abakinnyi kimwe n’abandi bitabiriye imikino ya All Africa Games yabaye muri Nzeri uwo mwaka

 

Hitimana (ugaragara ku ifoto ari kumwe n’umwana we) ubu arembeye bikomeye mu bitaro nyuma yo kuraswa n’abagizi nabi

 

Exit mobile version