Yaratwishe, aratwicira, adutwara ibyacu, aduheza ishyanga, atwita ibigarasha, atwita amazirantoki, aratwiba, aduteza inzara, aduteranya n’ibihugu duturanye nabyo, yica Perezida Habyarimana, yica Perezida Ntaryamira, yicisha Perezida Ndadaye, yica Perezida Kabila, yicisha Gen Adolfe Nshimirimana, yicisha Col. Bikomagu, yicisha Col Ndala, yica Sendashonga, yica Lizinde, yica Karegeya, yica abasenyeri, arasa Gen Kayumba aramuhusha, ashaka kwica Noble Marara, ashaka kwica Jonathan Musonera, ashaka kwica Rene Mugenzi, ahohotera Serge Ndayizeye, yica Musabe, yicisha Juvenal Uwwilingiyimana, yica Turatsinze, yica Mucyo, yica Gasakure, yica Gapfizi, yica Rwigara, afunga umugore Adeline Rwigaara, Diane Rwigara, agurisha itabi rya Rwigara, asenya hoteli ya Rwigara, agurisha iby’umuherwe Rujugiro, n’abandi benshi tutazi cyangwa andi mabi ye yakoze tutazi….
None Bwana Paul Kagame atangiye kuvuga ubwami bw’imana “IJURU”! Ese Paul Kagame w’umunyabyaha koko arumva hari umwanya afiteyo. Aramutse awufiteyo nkuko we abyibwira njye nimubonayo nzahita nsohokayo. Njye nta muntu ndica nta nuwo ndicisha. Nta muntu ndiba kandi nta muntu ndambura ibye cyangwa ngo mugambanire. Ijuru Kagame avuga ndizera ko ritandukanye niryo njye nkeka kuko umuntu nka Kagame nkeka ko nta mwanya yagobye kurigiramo.