Rukumberi: Rya Bendera na ‘Banderole’ yo Kwibuka byatoraguwe mu bwiherero. Ngoma – Rya Bendera na Banderole yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 byari ku Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma bikaza kubura mu ntangiro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatatu byombi byatoraguwe mu bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO ya Rukumberi.
Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano n’abaturage batangiye kubishakisha, ndetse abari baraye irondo batabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza. Kubw’amahirwe kuri uyu wa Gatatu nibwo byatoraguwe bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO y’Umurenge wa Rukumberi.
Amakuru Umuseke ukesha umwe mu baturage bari Rukumberi wabikurikiranye aravuga ko hari umuturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda watawe muri yombi ukekwaho kuba ariwe wari watwaye ririya Bendera ry’igihugu na Banderole iriho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside.
Bivugwa ko amakuru yo guta muri yombi uriya ukekwaho kumanura ririya Bendera na Banderole yatanzwe na Nyina umubyara, gusa nawe ngo amaze gutabwa muri yombi yarabyiyemereye.
Mu gihe cyo Kwibuka umwaka ushize, muri aka Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi nabwo bibye ‘Bandelore’ yo ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bayisanga mu rugo rw’uwari umuyobozi w’Akagari.
Ibiro by’Akagari ka Rubona bisanzwe byegeranye n’ibiro by’Umurenge wa Rukumberi.
Iki gikorwa kimwe n’ibindi bisa nacyo byavuzwe muri iki gihe cyo kwibuka, bifatwa na benshi nk’ikigaragaza ko hari abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW