Rwanda: Ese uwaburijemo amasezerano y’amahoro y’Arusha azishyura fagitire? “Iminsi ntimujya inama, kuko yatetse inzovu mu rwabya!” Kuri iyi si tujya tubona abantu bakomeye kubera ubukungu bafite cyangwa se kubera imyanya ikomeye bafite nko kuba abayobozi b’ibihugu bitunze intwaro zakirimbuzi bahungabanya isi yose; ariko uko byagenda kose amaherezo abo bantu igihe kiragera nabo bagapfa, bakagenda nk’abahinzi cyangwa se isazi! Ibikorwa abo bantu bakomeye baba barakoze ku isi nibyo abantu babibukiraho kandi bikaba umurage mwiza cyangwa se umuvumo ku bantu babakomokaho. Ku italiki ya 4/08/1993 nibwo Perezida Habyarimana Juvénal yashyize umukono ku masezerano y’amahoro y’Arusha yagenaga isaranganya ry’ubutegetsi hagati ya leta y’u Rwanda ndetse n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FPR-Inkotanyi wari uyobowe na Kagame Paul. Radiyo “Ubumwe” ikaba yarateguye ikiganiro ku isabukuru y’imyaka 26 ayo masezerano amaze ashyizweho umukono.
Muri icyo kiganiro, Radiyo “Ubumwe” yashyizeho agace k‘ijambo perezida Habyarimana Juvénal yavuze ku munsi wo gushyira umukono kuri ayo masezerano. Iyo abantu bumvise iryo jambo rya Habyarimana, ukabona ubwicanyi bwakurikiye igikorwa cy’iterabwoba cya FPR cyo kurasa indege yari itwaye Habyarimana Juvénal ku italiki ya 06/04/1994 n’ubwcanyi bwakurikiye urupfu rwe kandi ubwo bwicanyi no muri iki gihe turimo bukaba bukomeje; abantu basanga Habyarimana yari “umuhanuzi”! Kugirango ibyerekeranye n’ayo masezerano bisobanuke neza; radiyo Ubumwe yatumwiye Bwana Faustin Twagiramungu wabaye ministre w’intebe nyuma y’1994 ndetse izina rye rikaba ryanditse mu masezerano y’amahoro y’Arusha ko ariwe wagombaga kuba ministre w’intebe wa leta y’inzibacyuho yaguye.
Bwana Faustin Twagiramungu ashimangiranga ko amasezerano y’amahoro y’Arusha yaburijwemo na Paul Kagame wakoze igikorwa cy’iterabwoba akarasa indege ya Habyarimana ari kumwe na Perezida w’Uburundi Ntaryamira ku italiki ya 06/04/1994! Icyo gikorwa cy’iterabwoba kikaba cyarahaye Kagame urwaho rwo gufata ubutegetsi bwose mu Rwanda kandi akaba yariyemeje kuzabugwaho! Ese igihe kizagera Paul Kagame yishyure fagitire y’ingorane n’ibyago bitagira izina yateje abanyarwanda? Ese Kagame yumva umuryango we azawusigira umurage mwiza cyangwa se azawuraga umuvumo? Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaraho ibintu byinshi bibi biranga ubutegetsi bw’inkotanyi muri iki gihe kandi ibyo akaba aribyo Habyarimana yangaga ko byaba kubanyarwanda! Ubutegetsi bw’inkotanyi bukaba burangwa n’ibi bikurikira :
Igitugu- Urugomo- Iterabwoba – Ububeshyi/Ikinyoma – Gutukana – Amanyanga – Uburyarya – Uburiganya – Ubuhendanyi – Ubusahuzi – Ubwicanyi – Ubusambanyi – Ubwirasi – Kuroga – Gusenyera rubanda – Ukwiyenza – Inkirabuheri – Abanyeshyari – Ubugome bw’ uburanduranzuzi -Ukwigira abahohotewe (victimes) – Iyicarubozo -Gutanga no gusaba ruswa y’igitsina n’ibindi bibi byinshi!
Kuburyo bw’umwihariko, Bwana Faustin Twagiramungu aravuga akari imurori ubutegetsi bw’inkotanyi akaba yibaza impamvu Kagame yibwira ko inkotanyi zagize uburenganzira bwo kugaba igitero cya gisilikare ku Rwanda kuko zari impunzi ariko ntiyumve ko impunzi z’abanyarwanda muri iki gihe nazo zifite uburenganzira bwo gufata intwaro zigatera u Rwanda kugirango zigire uburenganzira ku gihugu cyazo!