1.Diane Rwagara yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri Politike nyarwanda.
a.Ese Leta y’agatsiko yaba yaratunguwe n’amagambo Dianne Rwigara yatangaje ?
b.FPR irananiwe ntacyo izakora itabashije gukora mu nyaka 23 ishize.
c.Iyo bageze igihe cyo kuva kubuyobozi ntibabikora ahubwo bagahindura itegekoshinga.
d.Ntabwo ninjiye muri Politike kubera gusa urupfu rwa Rwigara Assinapoli ahubwo hari imiryango nyishi ikomeje kurenganwa n’agatsiko.
2.Ubwicanyi mu Rwanda burakomeje mu gihe Min Jonston Businge avuga ko kwihanira atari byiza.
a.Umuturage yakubiswe n’abanyerondo baramwica, naho umugabo yakubise umugore aramwica avuye kubi ibisheke.
b.Kicukiro hongeye gutoragurwa umurambo w’umuntu bishe.
3.Abadepite ba EALA bagiye kujya bakora inama kuri Video Conference kuruta kujya muri Tanzaniya.
4.Paul Kagame yasubitse urugendo rwari ruteganyijwe muri Africa yepfo.
5.Paul Kagame yashimiye umuryango wa Global Fund ukomeje gutera inkungu u Rwanda.
a.Paul Kagame yavuze ko amafaranga yose bahabwa bayakoresha neza mu nyungu z’abaturage.
b.Inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda hose , Impunzi z’abarundi biravugwako zikora ubujura mu baturage.
6.Umuntu wazanye Koperative mu Rwanda akenesheje abatari bakeya.
a.koperative z’abakora akazi k’abamotari bararira ayo kwarika.
7.Umugenzuzi wa Leta yatangaje ibigo bya Leta byasesaguye umutungo wa Leta.
a.Miliyari hafi 16 zasohotse zidafite imyandiko
B.Depite Bamporiki yaba atazi uyobora u Rwanda
8.Abayobozi 3 ba ADEPR bari mu maboko ya Police barazira ikibazo cy’umutungo
9.Dr Munyakazi yashimangiye ko Me Evode Uwizeyimana na Ex PM Rwigema bari abatangabahamya muri America bavugako ari umwere ko ibyo arirwa ari ibyaha bya Politike.