Igitugu, ikinyoma, iterabwoba no guca ibice mu bantu ni yo moteri (moteur) y’ubutegetsi bwa FPR. Mu nkambi ya Kiziba, polisi y’u Rwanda yerekanye ko imeze nka Gestapo ya Hitler. Ikinyoma cya FPR ntigituma ishami rya HCR mu Rwanda rikemura ibibazo.
Impunzi nizishyireho itsinda (comité) rijya kuzitabariza i Genève ku cyicaro cya HCR, bitabujije n’anadi mashyira hamwe. Ibiza by’inkwangu n’imyuzure biterwa no kutabungabunga ubutaka. Abakoraga umuganda barishwe, abandi barafungwa, abandi barahunga.
Ariko rero ikiza (épidémie) cya mbere Abanyarwanda bafite ni FPR. Icya kabiri ni abategetsi b’ingirwabategetsi, batagize icyo bamariye rubanda; bashyira imbere inda zabo zasumbye imitima.