Site icon Rugali – Amakuru

RADIO ITAHUKA: VICTOIRE INGABIRE, DIANE RWIGARA, ESE KAGAME AZEMERA AREKURE N’ABANDI BOSE?

1.Diane Shima Rwigara na Adeline Mukangemanyi barekuwe by’agateganyo.
a.Umucamanza yavuze ko bijyanye n’icyo amategeko ateganya, ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa by’agateganyo.
b.Itegeko umucamanza yashingiyeho ryasohotse mw’igazeti ya Leta yo ku wa 27/09/2018.
c.Kuburana umuntu adafunzwe byahawe umwanya, umucamanza azajya ategeka ko yambikwa akuma k’ikoranabuhanga ku kuboko cyangwa ku kuguru, kazajya gasakuza arenze aho yabujijwe.

2.Victoire Umuhoza Ingabire na Diane Shima Rwigara barashimangira ko ibikorwa bya politike bikomeje.
a.Ikintu cya mbere Ingabire yavuze akigera hanze yagize ati :″ nzakomeza gukora Politike.″
b.Diane Shima Rwigara nawe yashimangiye ko ibikorwa bya Politike bizakomeza.
c.Adeline Mukangemanyi yashimiye Imana cyane yamurinze ikamurindira umuryango.

3.Impinduka za Gisirikare zakozwe na Paul Kagame zivuze iki?
a.LtCol Ruki Karusisi wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngabo zicunga umutekano wa Kagame yahawe ipeti rya Colonel.
b.Col Ruki Karusisi yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ingabo Special Operations Force- SOF.
c.Ese izi mpinduka twavuga ko zigamije iki?

4.Umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu usanze Mwarimu ari igicubwa mu Rwanda.
a.Umunsi mpuzamahanga wagenewe abarimu usanze umwarimu mu Rwanda atitabwaho.

5.Min Francis Kaboneka arivugira ko hari igihe abakora muri VUP bashobora kumara amezi agera kuri 3 batarahembwa.
a.Ikimenyetso cyuko isanduku ya Leta irimo ubusa.
b.Minisitiri ati :″ tuba twabuze ayo kubahemba.″
c.Hari aho nabonye muri iyi minsi ko abakora isuku muri Kigali bamaze amezi 9 badahembwa .″
d.Abakene nyakujya 16% . Imirire mibi 35% . Bose hamwe 51% “Abakenye nyakujya”

6.Marine Le Pen yavuze ko atumva impamvu Président Emmanuel Macron yanga abafaransa.
a.Marine Le Pen ntiyumva ukuntu Président Emmanuel Macron ashyigikira Louise Mushikiwabo ku mwanya wa OIF.

Exit mobile version