1.Kubera amikoro make Kaminuza y’u Rwanda nta yandi mahitamo yari isigaranye usibye kuzamura amafaranga y’ishuri kugirango ibashe gukemura ibibazo by’ingutu. Dr Murigande yarodogoye mu nteko.
2.Leta yifuzaga ko amafaranga y’ishuri yagabanuka abanyarwanda bakareka kujya gushaka amashuri Uganda/ Congo.
https://youtu.be/HIeri4uTRaA
3.Leta yanze gufasha Kaminuza y’u Rwanda irarenga ifashisha milyari 7 iy’Abanyamerika yitwa Canergie Mellon, ifasha na Hotel Marriott kwishuyura imyenda.
4.Umukozi mukuru muli Minicofin aratangaza ko imyenda u Rwanda rwafashe imaze kugera kuli 51,6% by’umusaruro mbumbe. Ibibazo by’ingutu biri mu burezi byaba bifitanye isano n’iriya myenda ya Leta?
5.Amazu ya Vision City yubatswe hirengagijwe ububashabuguzi bw’abanyarwanda yataye agaciro, no guhanantura ibiciro byayo nta kizere bitanga. Igihombo gishobora kuzagira ingaruka kuri pansiyo.
6.Hatagira uwibeshya, ingoma y’igitugu ya Kagame iragenda irushaho kongera ubukana kubera gukaza amategeko abuza abanyarwanda kwisanzura no kunenga ubutegetsi.
7.EAC ngo yashyizeho komite iziga ku itegeko nshinga rihuriweho n’ibihugu biyigize. Ariya mategeko ya Kagame abuza abantu ubwisanzure muri politiki no mu gutanga ibitekerezo azageza u Rwanda muri EAC no muri OECD?
8.Prof Shyaka utegeka RGB yongeye gutera uburashi Leta y’igitugu, nyamara aragosorera mu rucaca kuko imibare atangaza ntawe uyemera keretse utazi umuco wo gutekinika wimakajwe mu Rwanda.