Site icon Rugali – Amakuru

RADIO ITAHUKA: UBUJURA BW’AMABUYE Y’AGACIRO & KAGAME ATI NDASHAKA KUBA NK’UBUYAPANI !

1.Paul Kagame yarangije urugendo rw’iminsi 2 yagiriraga mu Ubuyapani.
a.U Rwanda ruri kugerageza kugera ku iterambere nk’ iry’ u Buyapani.
b.Ese Paul Kagame yaba yigiza nkana cyangwa arota ku manywa y’ihangu?
c.Kuki Kagame yakwisumbukuruza cyane k’urwego azi neza ko atazageraho.
d.Mbere yo kwigereranya n’Ubuyapani babanje bakwigereranya n’ibihugu baturanye nabyo.
e.Kagame ati :″Kwigereranya namwe bizatuma tubasha gukora cyane turi kurebana nk’abari mu irushanwa.

2,U Rwanda rwahakanye kuba icyambu cya zahabu icukurwa muri RDC.
a.U Rwanda rwagaragaje ibihamya ko nta zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanyura mu uburyo bwa magendu m’u Rwanda.
b.Raporo ivuga ko “Impuguke zabashije kubona amazina y’abantu b’i Bukavu bagira uruhare mu kugira ngo iyo zahabu yoherezwe kugurishwa hanze”, ariko ngo baracyakorwaho iperereza.

3.Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo ye muri OIF.
a.Abanyarwanda baribaza niba byashoboka ko ikicaro cya OIF cyavanwa i Paris kikajya i Kigali cyangwa muri Addis Ababa.

4.Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda rwakatiye abapolisi 7 n’umusirikare umwe bazira gushimuta Lt Joel Mutabazi na Murumuna we Jackson Kalemera.
a.Lt Joel Mutabazi yakatiwe na Leta y’agatsiko igifungo cya burundu.
b.Jackson Kalemera waburiwe irengero mu mwaka 2015.

5.Major General Albert Murasira arasabwa gukemura ikibazo cy’ubujura bwa Kampanyi ya TPC yakoreye abahinzi b’ibirayi muri Rubavu.

Exit mobile version