Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, birakwiye k’u munyarwanda wese ushyira mu gaciro, kwibuka n’abavandimwe bacu b’abanyekongo bagizweho ingaruka zikomeye n’ubushyamirane bw’abanyarwanda, kugera ubwo intambara zabwo zishe abo bavandimwe benshi cyane.
Imibare y’abaguye muri izo ntambara ntiyemeranywaho m’uburyo busesuye, ariko uko baba bangana kose bazize akarengane, dukwiye nabo kubibuka . Ariko se kubatarakurikiye amateka, izo ntambara zo muri Congo zatangiye gute?
Ni bande bazigizemo uruhare? Ubutabera ku miryango yatakaje ababo bugeze he? Ibyo byose turabiganiraho muri iki kiganiro.