Site icon Rugali – Amakuru

RADIO ITAHUKA: PAUL KAGAME YARAKIZE CYANE NONE AGEZE AHO YIBAZA IMPAMVU ABANTU BATAVA MU BUKENE

1.Paul Kagame ati:” ntabwo turi abakene, ikibazo kiri mu myumvire no mu mutwe.”
a.Kagame niwe wakize kandi afite impamvu nyinshi zo kwigamba ko ari umukire.
b.Ni gute wabwira abaturage birirwa barandurirwa imyaka bahinze ko ari abakire?
c.Agahinda n’amaganya abanyarwanda bafite baterwa na Leta y’agatsiko ni gute wababwira ko biteza imbere?
d.Abacuruzi birirwa basahurwa na FPR, abahombye, abahunze bose nuko batashakaga gukira?

2.Paul kagame niba asanga ari umukire kuki atabasha kwishyura abaturage yambura utwabo?
a.Ni inde ujya kubitsa amafaranga hanze y’u Rwanda? Ni inde ujya kugura amazu no guhisha amafaranga yiba mu Rwanda mu mahanga?
b.Afurika ifite ubukungu ariko ifite ikibazo cy’abakuru b’ibihugu biba.
c.Abarimu muri UR barataka ko badaheruka guhembwa umushahara wabo.
d.Abana mu mashuri bafite inzara, kubura intebe zo kwicaraho n’umwanda rugeretse.

3.Minisiteri y’ibikorwa remezo irabeshya ko igiye kujya yishyura abaturage mbere yo kubyangiriza.
a.Kuva FPR Inkotanyi yagera mu Rwanda, ibintu byose byahindutse ibyayo.
b.Usibye kwangiza ibikorwa remezo, bica abantu abandi bakarigiswa.
c.Abaturage nta byangombwa byuzuye baba bafite.
d.FPR itekereza ko u Rwanda n’ibikorwa byose biri mu Rwanda ari ibyayo?

4.Radio Itahuka ikomeje kwakira amakuru y’abantu bari batuye i Kabuga bavuga ko FPR Inkotanyi igomba kwemera uruhare yagize mu kwica abantu mu Rwanda.
a.Ibyobo byatahuwe i kabuga bivugwa ko birimo imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside.
b.CNLG iravuga ko imibiri ishobora kugera ku bihumbi 5000.
c.Padiri Wenceslas Munyeshyaka yibukije ko Paul Kagame yari i Kabuga kuva le 3/05/1994
d.Abantu bavanye muri Hotel des milles collines na Sainte Famille bajyanywe i kabuga.
e.FPR yageze i Kabuga rugikubika k’uburyo yagize uruhare mu bwicanyi bwinshi bwahabaye.

Exit mobile version