Site icon Rugali – Amakuru

Radio Itahuka: Mu gushaka gusenya Rayon Sport AKA GIKUNDIRO, Kagame aribeshya ntabwo abakunzi bayo bazabimukundira!

Radio Itahuka: Mu gushaka gusenya Rayon Sport AKA GIKUNDIRO, Kagame aribeshya ntabwo abakunzi bayo bazabimukundira!

Bakunzi ba Radio Itahuka, namwe mwese mukunda kudukurikira, uyu mugoroba turaza kuganira ku ngingo 2 z’ingenzi:

ingingo ya mbere: turaza kureba ku bibazo bimaze kuba agatereranzamba ikipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda imazemo iminsi. Ubwo turavuga Rayon Sport AKA GIKUNDIRO, aho ubu noneho, inzego zayo ku mabwiriza ya RGB, inyuze kuri Bwana Sadate bahagaritse inzego zose za Rayon sport. Ni iki kihishe inyuma y’ibi byose? Ese andi makipe ko atavugwa yo ni shyashya? Yujuje ibisabwa? Kuki iyi kipe yakomeje kwikomwa n’ubutegetsi uko bwagiye busimburana mu Rwanda ariko igakomeza igakundwa, ibanga ryayo ni irihe? Abakunzi ba Rayon sport mwese, ntimutangwe kuri uyu mugoroba, murahabwa ijambo.

Ku ngingo ya kabiri: turaza kugaruka k’uburyo Kigali imaze kuba nka Sodom na Gomorrah, aho abana b’abakobwa basigaye bakoreshwa ibintu biteye ubwoba by’urukozasoni, hagati aho abayobozi ba guverinoma bakaryumaho, bakayobya uburari bibasira abatagira kivugira. Amakuru yacicikanye mu minsi ishize ku mbuga ngoranyambaga y’abakobwa bavuga amagambo ateye isoni bakanifotoza bambaye ubusa, turaza kureba imizi y’icyo kibazo.

Amarembo arafunguye, ni karibu.

Exit mobile version