Iyi ni Radio Itahuka, Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda. Muri kumwe na JP mu kiganiro cyanyu Igihe n’ Iki cyo kuwa 3.23.2018.
Mucyumweru gishize, mu kiganiro Igihe n’ Iki, twababwiye inkuru idasanzwe y’ uko Kagame yacyuriye Musoni, bugacya itangazamakuru rya Leta rimwandagaza ko yasambanye. Kugeza uyu munsi amakuru dufite ni uko Kagame ari mu ihurizo rikomeye akaba yarabuze ayo acira ni ayo amira mukibazo cya Musoni James, kuko kumusimbura byamubereye ingorabahizi. Turagaruka kuri iyi nkuru tubabwire ibindi twamenye.
Inama idasanzwe y’ Ubumwe bwa Afrika yabereye i Kigali n’ ingorane zazanywe nisinywa ry’ amasezerano y’ ubucuruzi butagira umupaka hagati y’ ibihugu Nyafrika.
Miliyoni y amadolari Kagame afashishije Sahel zigamije iki?