Site icon Rugali – Amakuru

Radio Itahuka: Maj Rutayomba na Gasana Didas barasesengura kw’ivugururwa rya leta Kagame yakoze

LETA Y’AGATSIKO IRIGAMBA UBUKIRE ARIKO IKAGARAGAZA IBIMENYETSO BY’UBUKENE Mu gihe abanyarwanda 3% gusa aribo barya gatatu ku munsi, miliyoni 1,5 bakaba batabasha kugura umunyu n’isabune, abana 38% bakaba baragwingiye, abanyarwanda barenga 50% bari munsi y’umurongo w’ubukene( Kaboneka) kandi 70% babona ibiribwa bagombye kubigura ku isoko, Minisitre G. Mukeshimana aratangaza ko abantu bafite ikibazo cy’ibiribwa ari 1,6% gusa.

Ministre G. Mukeshimana wamye ahakana inzara abaturage barimo gusuhukira Uganda yarashyekewe none ageze n’aho apfobya ikibazo cyo kugwingira Kagame yatinzeho cyane mu mwiherero wa 15. Ministre Gatete yaradutunguye atangariza ko u Rwanda rucukura toni 200 za zahabu buli cyumweru. None Agatsiko kongeye gatangaza ko gacukura 60% ya coltan yose yo ku isi. Nyamara mu Rwanda hari ibibazo byinshi by’ingutu bidashobora kugaragara mu gihugu gikungahaye mu mabuye y‘agaciro. Turabirondora.

Politiki y’igitugu ya FPR mu buhinzi yo kwikubira umusaruro no kubuza abahinzi ubwisanzure irabahombya ikabaca intege. Abahinga ibigori babuze amasoko, abahinga ibirayi barabiretse none ibiciro byabaye idolari ku masoko. Ba banyarwanda bacitse Kagame bakambuka atabonye umwanya wo kubamariramo umujinya nibo basigaye bohereza amafranga yo kugurira abaturage mitiweli bamaze kwikorera ibikarito hirya no hino mu bihugu bahungiyemo.

Nyamara Kagame ntahwema kubadurumbanya no kubagambanira. Imitungo yasizwe na beneyo bahunze ngo itangiye gusaza. Leta y’agatsiko iratoranya igafatira imitungo ibyara inyungu, ihomba bakayireka ikangirika. Gusana ibyangijwe n’ibiza m

Exit mobile version