LETA Y’AGATSIKO YATEJE CYAMUNARA ITABI RYA RWIGARA” PREMIER TABACO CAMPANY”
1.Leta y’agatsiko yateje cyamunara umutungo w’itabi wa Premier Tobacco Company, w’umuryango wa Rwigara Assinapol.
a.Anne Rwigara yasabye abaje guteza cyamunara ko yahagarara kuko bari bategereje icyemezo cy’urukiko saa 8pm ariko bamutera utwatsi.
b.Anne Rwigara yavuze icyari ku mutima abwira abatezaga cyamunara ko uruganda rwa Rwigara rwafashije FPR Inkotanyi mu rugamba yarwanaga.
c.Anne Rwigara yavuze ko bishe Rwigara Assinapol none bakaba bateje cyamunara uruganda yavunikiye muri iyi myaka 38.
d.Anne Rwigara arashimangira ko agaciro k’itabi ryatejwe cyamunara ari Miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda ariko bakarigurisha kuri millions 512.
e.Richard Dusabe, yabwiye IGIHE ko bagiye gushaka andi mafaranga arenga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda asigaye mu yindi mitungo umuryango wo kwa Rwigara ufite.
2.Paul Kagame niwe mucamanza mu kuru mu Rwanda.
a.Kagame yasabye Min w’ubucamanza Johnston Businge ko adashaka kongera kumva ikibazo kirebana n’ubutaka mu Rwanda.
b.Kagame ati:”ndambiwe kunva ako kajagari ibyo bigomba gukemuka nta mpaka.”
c.Kagame asanga abantu bavuga ikibazo cy’ubutaka bashobora no kubaza ukuntu FPR Inkotanyi yaba yarageze mu Rwanda.
d.Ikibazo cy’ubutaka kagame yagihaye umurongo ntarengwa kandi kikaba kiracyemutse.
https://youtu.be/6hJWb4qy9yY
3.Paul Kagame ati:”abayobozi bazajya mw’ijuru baricishije abaturage amavunja.”
a.Kagame aravuga ijuru ukagirango ararizi?
b.Kagame arigiza nkana nkaho ibiba mu Rwanda nta ruhare abigiramo.
4.Urugaga rw’abavocat mu Rwanda ruratabariza Jean Claude Muhigika waburiwe irengero.
a.Avocat twaganiriye yantagarije ko amakuru bafite ari uko Jean Claude Muhigika yagiye yitabye ntiyagaruka.
b.Police ivuga ko ntawe ifite muri za Prisons zayo.
c.Abantu benshi bafashwe mu mukwabu mu byumweru 2 bishize hafi ya bose bararekuwe.