Site icon Rugali – Amakuru

Radio Itahuka imaze gutinyura abanyarwanda benshi

Gutinyuka. Mu myaka mike ishize havutse Radio z’abanyarwanda kuri Internet. Murizo harimo Radio Itahuka na Radio Ijwi rya Rubanda. Radio Ijwi rya Rubanda yabanje kwitabirwa cyane n’abanyarwanda bayisimburanwagaho batanga ibiganiro ntabwoba mu gihe ku Itahuka siko byari bimeze. Gutanga ibiganiro ku Itahuka byakorwaga gusa n’abarwanashaka b’Ihuriro.

Ubu iyo wumvise izo Radio zombi ibintu byarahindutse. Radio Itahuka abantu baratinyutse kuyitangaho ibitekerezo kuburyo basigaye bagira abantu benshi cyane bayivugiramo mukiganiro kimwe. Siko byari bimeze mbere. Naho kuri Radio Ijwi rya Rubanda abantu bagiye bagabanuka ku mpamvu ntabasha gusobanukirwa.

Cyakora hari na Radio zazimye zitakivuga harimo niya RPP Imvura.

Abanyarwanda ntibagitinya kuvugira kuri Radio Itahuka nk’uko byari mbere. abitabiraga Radio Ijwi rya rubanda ntibakiri benshi nka mbere. (Gusa jye ubwanjye birangora gukora akazi ntarimo kumva Radio ijwi rya Rubanda).

Byatewe n’iki se buriya?

Kanuma Christophe

Exit mobile version