Site icon Rugali – Amakuru

RADIO ITAHUKA IGIHE NI IKI: TURASABWA GUKORA CYANE MU KOTSA IGITUTU LETA Y’AGATSIKO NA KAGAME

1.Paul Kagame yafunguye Victoire Ingabire Umuhoza ndetse n’umuhanzi Kizito Mihigo.
a.Min w’ubutabera Johnston Businge yabitangaje ahagana mu saa 9:30 za ninjoro
b.Twari tumaze iminsi twibaza impamvu Kizito Mihigo yahagaritse urubanza rwari ruteganyijwe mu rukiko rw’ubujurire.

2.Turibukiranya uburyo Victoire Ingabire umuhoza yageze muri Gereza.
a.23/3/2010, Madame Victoire Ingabire uyobora umutwe FDU Inkingi yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
b.Ku itariki ya 30 z’Ukwakira 2012 yakatiwe n’Urukiko Rukuru … Victoire Ingabire akatirwa igifungo cy’imyaka umunani.
c.Tariki ya 13 /12/2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15.
d.Mu kwezi ka mbere uyu mwaka wa 2018 FDU yakomeje gusaba Leta y’agatsiko ko karekura Victoire Ingabire.
e. Lin Muyizere yakomeje kugira ubutwari bwo gushyigikira Madame Victoire Ingabire.

3.Me Gatera Gashabana yavuze ko ibyaha ingabire aregwa ndetse n’amategeko y’u Rwanda ahabanye nibyo ashinjwa.
a.Ibyaha Ingabire yaregwaga nta shingiro bifite.
b.Alain Mukurarinda yaje kwigisha ububi bwa Ingabire kandi yarabikoze cyane ku maradio yo hanze.
c.None kuki Kagame yaba arenze kubyo Olivier Nduhugirehe na Alain Mukurarinda bigisha ko Ingabire agomba kubambwa?

4.Kizito Mihigo yafunzwe aregwa gukorana na RNC ndetse n’umutwe wa FDLR.
a.04/14/2014 Kizito Mihigo yatawe muri yombi aza kugaragazwa na Police yarakorewe iyica rubozo.
b.27 /02/2015, Urukiko rukuru rwahanishije umuhanzi Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10
c.Muri uku kwezi kwa cyenda Kizito Mihigo yahagaritse ikirego cy’ubujurire.

4.Amakuru Radio Itahuka ibashije kumenya mu kanya ni uko hari igitutu gikomye kiri kuri Leta y’agatsiko.
a.Louise Mushikiwabo ushaka umwanya wo kuyobora ibihugu bivuga igifaransa “OIF”.
b.kuba u Rwanda rutubahiriza uburenganzara bwa muntu ;
c.Green Party na PS Imberakuri (Mukabunani) kwinjira mu myanya ya politike.

5.Ese Kagame yaba yibwira ko tuzamuha agahenge?
a.Igihe ni iki ngo abanyarwanda bongere imbaraga mu kurwanya agatsiko n’umukuru wako.

Exit mobile version