Site icon Rugali – Amakuru

RADIO ITAHUKA: DIPLOMACY YA KAGAME MU MANEGEKA & H.E NDAYISHIMIYE, MUSEVENI, LUNGU NA SUSAN RICE

RADIO ITAHUKA: DIPLOMACY YA KAGAME MU MANEGEKA & H.E NDAYISHIMIYE, MUSEVENI, LUNGU NA SUSAN RICE

1.Umubano wu Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi cyane nubwo igihugu cyu Burundi gifite President mushya H.E Evaliste Ndayishimiye.
a.Min Vincent Biruta yamaganye ibiherutse gutangazwa na Pres Evaliste Ndayishimiye wavuze ko u Rwanda rwafashe impunzi bugwate.
b.Ariko ibyo bitandukanye n’ibaruwa impunzi zandikiye Pres Evaliste Ndayishimiye.
c.Min Biruta avuga ko bakiriye ziriya mpunzi ari mu gikorwa cyo gutabara “Ubutabazi”.
d.Min Biruta yirengagije uburyo ziriya mpunzi zageze mu Rwanda nyuma ya Coup d’état yaburijwemo 2015.

2.Min Vincent Biruta yashubije President Evaliste Ndayishimiye uherutse gushinja u Rwanda gufata bunyago impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda.
a.Vincent Biruta avuga ko u Rwanda rugomba gusuzuma uko umutekano w’impunzi uzaba wifashe niziramuka zitashye iwabo.
b.Kuba hari abantu baje wivuza mu Rwanda ntabwo bikuraho ko impunzi zafashwe bugwate.

3.Min Vincent Biruta yanze kwemeza cyangwa ngo ahakane ibaruwa yavuye muri Office ya President Museveni itanga amabwiriza ku bikorwa byo gushotora igihugu cya Uganda.
a.Min. Vincent ati : « Ntabwo iriya baruwa twayemeza cyangwa ngo tuyihakane ariko ikiriho ni uko natwe twayibonye. »
b.Ibiro bya Pres Museveni byasohoye amabwiriza ya “Criminal of Rwanda government policy”
c.Min Vincent ati: « Imipaka iravunze kubera Covid-19. »
d.Umuntu yakwibaza igihe umupaka wafunguriwe hagati yu Rwanda na Uganda.

4.U Rwanda nirwo rugiye gukora iperereza kuri Pres Lungu cyangwa Pres Lungu niwe ugomba kubwira u Rwanda ko Sankara yamubeshyeye.
a.Zambia yemerewe gukora iperereza ku byo Nsabimana yashinje Perezida Lungu byo gushyigikira abarwanya u Rwanda.
b.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwamenyesheje Zambia ko ishobora gukora iperereza ku magambo yatangajwe na Nsabimana Callixte “Sankara” washinje Perezida Edgar Lungu wa Zambia gushyigikira umutwe wa FLN ngo ugabe ibitero ku Rwanda.

5.Urukiko rwa East African Court of Justice ruzaburanisha urubanza rwatanzwe n’umunyamategeko ukomoka muri Uganda arega u Rwanda gufunga umupaka uhuza icyo gihugu nu Rwanda.
a.Urukiko rw’umuryango w’africa y’uburesirazuba “EAC Court” ruzaburanisha ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko wa Uganda witwa Steven Kalali.
b.Umunyamategeko Steven Kalali yareze igihugu cyu Rwanda ko cyafunze umupaka uhuza ibihugu 2, bikaba bihabanye n’amasezerano y’umuryango wa EAC, arebana n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu rwego rwo guhahirana.

6.Umuryango wa Kagame wasabye abantu cyangwa abanyamakuru guhagarika gukoresha ifoto y’umwuzukuru wa Kaga.
a.Ikinyamakuru Umuseke cyanditse inkuru isaba abakunzi bacyo imbabazi kubera ko cyakuyeho inkuru yagaragazaga Madame Nyiramongi ateruye umwusukuru.
b.Turibaza impamvu ari ikinyamakuru umuseke cyabivuze mu gihe ibindi binyamakuru bigifite iyo nkuru igaragaza Nyiramongi ateruye umwuzukuru.

Exit mobile version