Site icon Rugali – Amakuru

Radio Inyenyeri: Kagame n’ umusazi

Kagame yataye umutwe muzakurikirane imbwirwaruhamwe ze maze hazagire umbwira ko yumvise ibyo Kagame yashatse kuvuga. Iyo avuga wumva koko ko aba ari ibyo yatoraguye. Ingingo ze ntabwo abasha kuzikurikiranya neza, ijambo rye usanga nta reme rifite. Kandi akavugana agasuzuguro kenshi. Birerekana aho ubwenge bwe bugarukiye. Yarangiza ngo nta njiji zibaho nk’abantu bize. We utarize ko no gufata ijambo bimunanira wamugani wa Marara wavuze ku munota wa 5:20 kugera ku munota wa 5:50 ati “uburakari bumubana bwinshi bugahita bumutanga imbere ururimi rukamurusha ingufu, ukumva ururimi rwe rwagobye akavuga ibyo atekereza kurusha ibyo ashobora kuvuga bikanogera amatwi y’abantu. Bikagaragarira mu buryo yakanze ba Mayor kugirango bavuge ibinogeye amatwi ye”.

Umugayo agawa awutura abo ayobora. Ahatira abantu gusobanura bakageraho bakemera ibyaha by’uko ngo bayoboye nabi cyane cyane ba Mayor. Iyo ni imiyoborere y’umunyagitugu. Kuyobora ntabwo ari ugushinja abo uyobora ko bateshutse ku ntego zabo ahubwo ni ukwicarana nabo ukarebera hamwe nabo icyaba cyarateye kudindira kw’ibyo biyemeje. Iyo abo uyobora batageze ku ntego bivuga ko nawe ubifitemo uruhare kandi icyo gihe byitirirwa umuyobozi kuko ntabwo aba yarabahaye ubushobozi bwatuma bagera kuri izo ntego.

Ariko hari ikintu nibaza kikanyobera! Ni gute umuntu nka Kagame w’amagara nkay’urupfu yahagarara imbere y’abantu byongeye abagabo banamurusha amagara akisararanga, akabatuka bose bagaceceka? Nta mbunda afite ngo arabarasa, nta nkoni afite ngo arabakubita. Ibi birerekana uburyo yaremye ubwoba mu banyarwanda noneho byagera mu bayobozi be bikaba akarusho. Ni umunyagitugu wujuje ibyangombwa byose. Impamvu baceceka kandi bazi ko nta ntwaro afite mu ntoki ze n’uko bazi ingaruka zabyo myuma yaho. Vuga maze urebe ngo nibirangira urebe aho wisanga. Iyo utagiye gufumbira ubutaka akohereza kota umuriro muri gereza. Ngiyo impamvu y’ubwoba bwabo banyarwanda bose.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version