Site icon Rugali – Amakuru

Radio Inkingi: Twaganiriye n’abarimu b’i Nyagatare begujwe ku ngufu. Menya icyo bazize

Hari kuwa kane ninjoro 01/02/2018 bamwe mu barimu bigisha ku bigo bitandukanye byo mu karere ka nyagatare bahamagawe nabashinzwe uburezi mu mirenge bakoreramo ( CEO ) bababwirako hari inama yumutekano yakarere ko bagomba kuyitabira.kuwa gatanu mugitondo 02/02/2018 babyutse bajyayo saa 7h00 AM abarimu 46 muri 60 bagombaga kuza bari bahageze. aba barimo aba directeur 4 ushinzwe uburezi mu murenge nabarimu bingeri zitandukanye.

Iyo nama idasanzwe yabereye muri hoteri iri mumugi wa nyagatare yitwa CYAMAZIMA ( niwe nyirayo ) birwayo bigeze saa sita nibwo babonye abasirikare, abapolice, nabadaso benshi bagota salle bari barimo babaka amaterefone yose barangije bakinga imiryango yose. saa saba 1h00 pm nibwo batangiye kujya batwara umwe umwe akinjizwa mu cyumba giteganye na salle bari barimo.

Barabasinyisha ko beguye uwanze bakamufunga. Aabategetsi bari bakuriye icyo gikorwa ni : UKURIYE INGABO MU TURERE TWA NYAGATARE, GATSIBO, KAYONZA NA RWAMAGANA :col jean bosco RUTIKANGA UKURIYE POLICE MU KARERE KA NYAGATARE.( DPC) UKURIYE DASSO MU KARERE: MUGABO. VICE MAYOR: MUSABYEMARIYA domitille USHINZWE MITUEL MU KARERE. USHINZWE ISUKU MU KARERE USHINZWE ABINJIRA NABASOHOKA MU KARERE

Exit mobile version