Ibi bihise byerekana neza neza uwo yibiraga! Uwo ntawundi ni wa mugabo urya ntahage uherutse kwigomba umujyi wa Kigali akawushyira mu maboko ye, none bidateye kabiri murebe uwo ashyizeho ngo abe ari we uwuyobora! Mu buryo bw’Ubutekinikano uyu mugabo yajeaturuka mu Nama Njyanama y’akarere ka Gasabo, aho na bwo yari yatowe muri iki gitondo!
Igikuba cyaracitse ubwo Pudence Rubingisa wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imari, mu Ukwakira 2017 Urukiko Rukuru rwa Kigali rwategekaga ko arekurwa akaburana ari hanze, ku cyaha yakekwagaho cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu kurangiza amasezerano ndetse no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, ubwo hakorwaga umushinga wo kubaka laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo. Ni nyuma y’aho ubugenzuzi bw’imari ya Leta bwaravugaga ko bufite ibimenyetso si musiga ko ari rusahuzi maze agatabwa muri yombi kandi agakatirwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuba afunzwe iminsi 30. Kagame yategetse ko arekurwa biba uko!
Dore uko Abbas Mukama wari Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko yamwifatiye mu gahanga imbere ya Minisitiri w’ubutabera Jonson Busingye:
“Biri kundya ahantu mu mutwe, numvaga binaniye kubyumva. Uyu muyobozi wungirije, raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta yagaragaje ko yahombeje hafi miliyari imwe, batweretse amafilimi hano aho yagiye gutanga sheki y’amafaranga hafi miliyari ayiha rwiyemezamirimo, barubatse fondasiyo gusa n’amatafari nk’atatu. Ubu ashobora kuba urukiko rwaramufunguye by’agateganyo ngo aburane ari hanze, rwiyemezamirimo we aracyafunze! Mwumve ayo mafaranga y’igihugu miliyari imwe, kandi nta n’akantu bamushyizeho kamugaragaza aho agiye hose kugira ngo ntazanacike. Nkibaza ku nyungu z’igihugu, ko dushaka amafaranga y’igihugu, Nyakubahwa Minisitiri nk’Intumwa Nkuru ya leta, mwavuze ingamba nyinshi nziza ariko uriya muyobozi wungirije wa kaminuza ucyidegembya, ubu se namara kubona ahamwa agahunga muzadusubiza iki hano mu nteko rusange?”
Busingye icyo gihe yarabarimanganyije ati ntacyo navuga ku idosiye iri imbere y’Abacamanza…