Site icon Rugali – Amakuru

PS Imberakuri irashima raporo ya USA yerekanye ko leta ya Kagame ihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°004/PS.IMB/NT.B/ 2020

Muri raporo yashyizwe ku mugaragara irebana n’ukuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirijwe mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziratunga agatoki ku buryo butaziguye ukuntu Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR yahonyanze bidasubirwaho uburenganzira bw’ikiremwamuntu dore ko yabigize intwaro yo kuramba ku ubutegetsi.

Ishyaka PS Imberakuri rirashima byimazeyo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba kitavuze kiziga ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukomeje guhonyangwa na Leta y’u Rwanda uko umwaka uhise undi ugataha dore ko ihora itungwa agatoki muri raporo zose zikorwa buri mwaka na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ariko,nubwo Ishyaka PS Imberakuri rishima iyi raporo,rirasanga ari ngombwa ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gitera indi ntambwe maze kigafatira ibyemezo Leta y’u Rwanda yakomeje kudaha agacira raporo zose zakozwe n’iki gihugu ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane ko uko umwaka ushize ibintu birushaho kumera nabi mu Rwanda.

Muri urwo rwego,birakwiye ko abafite uruhare bose mu guhungabanyanga uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda bafatirwa ibihano ku giti cyabo bwite ariko Leta ya FPR nayo igafatirwa ibihano byo mu rwego rw’ubukungu cyane cyane mu birebana no guhagarikirwa imfashanyo kuko izi mfashanyo bigaragara ko zishobora kuba zidakoreshwa mu nyungu za rubanda ahubwo zikaba zishobora kuba zikoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwabo.Aha,havugwa nk’ibikorwa by’iyicarubozo rikorwa n’abakozi bo mu nzego z’umutekano bahembwa na Leta kandi bagahugurirwa ibyo bikorwa mu mafaranga ya Leta,kuneka no kubuza uburyo abatavugarumwe na FPR n’ibindi bikorwa bigaragara ko FPR itabonye imfashanyo y’amahanga nibura byagabanuka.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga igihe ari iki cyo gufata ibyo bihano cyane cyane ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gisohoye iyi raporo mu gihe abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu aribo Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA;Umuyobozi w’Ishyaka DALFA UMURINZI na Me NTAGANDA Bernard;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri bakomeje gutotezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwiyemeje kubakorera iyicarubozo ry’isenyamutima aho birirwa bafungiwe mu biro bya RIB;nta kurya nta kumwa nyamara baba bamaze kurangiza kubazwa ibyaha by’ibihimbano biba byacuzwe mu rwego rwo kubacecekesha.

Bikorewe i Kigali,kuwa 13 Werurwe 2020

Me NTGANDA Bernard /Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

Exit mobile version