Site icon Rugali – Amakuru

Prof. Charles Kambanda aribaza niba RPF igira abanyamategeko nyuma yo kwangira Padiri Nahimana kwinjira mu Rwanda

FPR N AMABANDI NTA MATEGEKO N UGUSHORERA NK USHOYE INYAMBO. Ariko RPF igira abanyamategeko bazi amategeko? Nigute wavuga ngo umwenegihugu yangiwe kwingira igihugu kuberako yafashe ubwenegihugu bundi atabibwiye Leta?

Impanvu hafi ibihugu byose bisaba ko abenegihugu babo bafata ubwenegihugu bundi batanga notification nikuberako igihe habaye ikibazo, cyane cyane emergency situation, igihugu kiba gikeneye kumenya niba hari ibindi bihugu bifite inyungu mugutabara umwenegihugu wabo.

Rationale ya provision iriya mumategeko nukugirango iyo havuse situation ibihugu bibiri bifite uburenganzira kumuntu umwe kuberako uyo muntu n’umwenegihugu w’ibihugu bibiri, buri gihugu gifite uburenganzira bungana kumuntu cyakagombye kuba kibizi kugira kirengere neza umwenegihugu wacyo.

Kudatanga notification iyo umuntu afashe ubwenegihugu ahandi ntabwo kibungabanya quality ya citizenship umuntu ufite.

Kudatanga notification ko umuntu yafashe iyindi citizenship ntacyo bihindura kuburenganzira umuntu ahabwa as a citizen.

Biteye isoni kubona Leta ivuga ibintu bitagira sense. Bivuzeko abanyamategeko ba Leta amategeko bayasoma like ibitabo bisanzwe; ntabwo bazi legal reasoning. Ikindi kigaragara nukwo uwanditse biriya bintu ntabwo azi ukuntu amategeko asumbana. Nigute Constitution yaha umwenegihugu uburenganzira busesuye noneho itegeko riri munsi ya constitution ukarisoma ngaho rigamije kugabanya uburenganzira butangwa na constitution muburyo buziguye? Koko “umunyamategeko” wa Leta wanditse biriya bintu agira mumutwe hazima? Biteye isoni!

Prof. Charles Kambanda

Exit mobile version