Nifuzaga kubasangiza izi nyandiko zirimo ibibazo n’ibisubizo hagati ya Prof Charles Kambanda na Joseph Ngarambe kugirango abatari bazi uyu Joseph Ngarambe mumenye uwo ariwe hagati aho hatazagira umwibeshyaho bimwe bita kugwa mu ruzi wibwira ko ari umugezi:
Charles Kambanda ati:
Ibibazo by’ abanyarwanda !!! Joseph Ngarambe ntabwo muzi kandi ubwicanyi mumurega ntacyo mbiziho.
Icyo nzi kuri Bwana Joseph Ngarambe nuko, we ubwe, yavuzeko yandikiye ubuyobozi bwa RNC abubwirako bagombye kumbuza kuvugira kuri radio yabo kuberako “mfobya” icyo bamwe bita ” genocide yakorewe abatutsi”!!
Ibyo ngo babikoranye na mugenzi wanjye, kandi mugenzi we, Dr. Theogene Rudasingwa. Dr. Rudasingwa nawe yarabyemeje!!!
Naribajije impanvu abantu, bivugwako baharanira Democracy, bakora ibintu bimeze kuriya …
Position yanjye kuri buriya bwicanyi iranditswe. Ifite technical issues z’amategeko ishingiyeho. Kucyi Joseph Ngarambe na Dr. Rudasingwa batasabyeko tugira ikiganiro mpaka kugirango banyomoze ibyo mvuga?
Ese mama, ko ibihugu bikomeye byose byanze gushigikira iriya nyito muri UN, ubwo Joseph Ngarambe na Dr. Rudasingwa bazakora iki kuri biriya bihugu?
Ese Joseph Ngarambe na Dr. Rudasingwa bunvako kunyirukana kuri radio kubera ibitekerezo byanjye, kandi bishingiye kuri science nzi cyane, ariwo muti?
Ese Bwana Joseph Ngarambe aziko na radio station, sinabura igihugu nyishingamo hariya kandi sinabura amafaranga y’ugushora muri radio? Ese Joseph Ngarambe na Dr. Rudasingwa bunvako nabura urubuga rw’ugutangiramo ibitekerezo byanjye?
Niba basabyeko mbuzwa kuvugirakuri radio ya internet, baramutse bafite ububasha Kagame afite nkaba ndi mugihugu bayoboye, nkavuga ibitekerezo byanjye, babuzwa n’iki kunfunga cyangwa kunyica, kubera ibitekerezo byanjye kandi bishingiye kubumenyi bw’ikirenga nfite mumategeko?
Kucyi banyuze inyuma yanjye bakaja kumbunzaho utugambo ” mwibanga” kandi bafite contacts zanjye?
Up until now, byananiye kunva ukuntu bagenzi banjye bafashe iriya inzira !
Joseph Ngarambe nawe yaje kwandika asubiza Prof Charles Kambanda nkuko uri bubisome hasi:
Joseph Ngarambe IGISUBIZO KURI Pr CHARLES KAMBANDA – IGICE CYA MBERE
Komera Pr Charles KAMBANDA,
Muri ino nyandiko yawe, uragira uti « Joseph Ngarambe ntabwo muzi kandi ubwicanyi mumurega ntacyo mbiziho ». Ugakomeza utinda ku kintu cyakubabaje : ko jyewe JN na DrTheogene RUDASINGWA twigeze gushaka ko ubuyobozi bwa RNC (twarimo)bukubuza micro ya Radio Itahuka.
Mpere ku kibazo cya kabiri. Uravuga ukuri : twabaye koko kw’isonga ry’abashyize mu buyobozi (na twe twarimo) icyo kibazo cyo kuza kuri Radio Itahuka y’Ishyaka ryacu RNC guhakana ku mugaragaro ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi. Wowe na Didace Gasana.
Kandi n’ubwo twitandukanije na RNC (twashinze), iyo wowe wongeye kujya kw’Itahuka (twashinze), ugahakana iyo jenoside, ntibitubuza kubyamagana (kuri Radio Ishakwe). Bitubera n’uburyo bwo kwibutsa impamvu nyamukuru yatumye RNC icikamo kabiri : intekerezo za MRND/CDR-FPR/DMI dufata nka cancer mu mashyirahamwe y’Abanyarwanda, abari ku butegetsi n’ababuharanira.
Mu mibonere yanjye n’abo dufatanije ubu, jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari ikintu cyo kujyaho impaka. Na gatoya. Utayemera nta kintu tuba dushobora gufatanya. Na jenoside yakorewe Abahutu, tugiye kumara imyaka ibiri tuyishyize muri urwo rwego.
Ni byo koko ntabwo tuziranye byo kubonana amaso ku yandi. Umunsi twari twasezeranye guhurira iwawe i NY, wambwiye ko wagize ibyago, ugomba kujya Uganda gushyingura umuvandimwe. Ariko kuri telefoni twari twaraganiriye igihe kinini, turibwirana.
Icyo kibazo cyo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi (si ugupfobya gusa) ni cyo cyatumye ntongera kuguhamagara ngo dupange. Kuko ukuyemo icyo kibazo cya jenoside, ntekereza ko duhuriye kuri byinshi.
Reka ngire n’icyo mvuga kuri ano mateshwa aba MRND/CDR bakunze gushyushya, bakayasangira, bakayizihirwamo. Ni ibinyoma gusa, ariko nta gishya kuri jyewe uzi uko za Kangura zabo zakoraga.
Urashaka ko nwereka uko bavuga ibinyoma ? Ingero :
1.BUCYANA : sinigeze mpura na we na rimwe mu buzima bwanjye. Kandi nushaka kumenya uko yishwe, urebe muri Google inyandiko ya capitaine Ildephonse NIZEYIMANA (MRND/CDR) wahise akora anketi : « TWIYIBUTSE AMATEKA: UBUHAMYA BWA CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE KUBYO YIBONEYE CYANGWA YAMENYE HAGATI YA MUTARAMA 1990 NA KANAMA 1994. ». Nubibura, umwire mbiguhe.
2.Padiri SIBOMANA : yishwe n’indwara, ni ibintu bizwi neza. Ngo FPR/DMI ariko yari yaranamufatiye passeport, bityo ntiyajya kwivuza mu Burayi (ibyari kumuha wenda amahirwe). Nigeze nkora se muri Let aya FPR, mu mwanya utanga passeport ? Ibyo kuvuga nabi SIBOMANA, na byo ni ikinyoma. Ntitwari tunaziranye. Twigeze icyakora guhana ibiganza kuri Siège ya Reporters sans Frontières, aho yari yaje kwakira igihembo cye, nk’umunyamakuru w’indashyikirwa. Campagne yo kumusebya yabayeho. Mu Bufaransa koko JF DUPAQUIER yari ayikomeyemo. Reporters sans Fronières yansabye gukora traduction y’ibinyamakuru bisebya SIBOMANA. Ndayikora. None se gukora traduction, uyikorera ahubwo abashaka kurenganura SIBOMANA, ibyo ni byo kwifatanya n’abamuvugaga nabi? Ikiri ukuri, ni uko bu bintu byatumye dutandukana n’abo twandikanye (tukakakorana mw’idosiye ya TPIR) ari uko banze kureba n’ibyaha FPR/DMI yakoze. By’umwihariko JF DUPAQUIER. Aha na ho nakwerakana ikibihamya, nk’aho avuga ko « nahinduye ikote », ashaka kumbeshyera ko nihakanye ibyo twandikanye, nkisunga MRND/CDR yampigaga muri 1994 :
« AFRIKARABIA : – Joseph Ngarambe dit aujourd’hui beaucoup de mal de vous…?
– Peu importe. En 1994, Ngarambe était un démocrate qui avait échappé au massacre des Hutu démocrates par les génocidaires. Il était très bien informé de la vie politique à Kigali sous Habyarimana. Sa contribution au livre Les Médias du génocide a été déterminante. Je ne vois pas comment il peut la récuser aujourd’hui, alors que sa photo et sa biographie figurent en « Quatrième de couverture ». Au moment où il devait nous aider pour l’expertise réclamée par Carla Del Ponte, il avait visiblement tourné sa veste. J’imagine qu’il a trouvé un intérêt à renouer avec ceux qui l’auraient volontiers assassiné en 1994… »
Source : http://afrikarabia.com/…/jean-francois-dupaquier-sur…/
Nkunze kwandika cyangwa kuvuga ko FPR/DMI na MRND/CDR ari ubwoko bumwe !
3.Maritini NGOGA : twamenyaniye Arusha, nararetse gukorera TPIR/ICTR i Kigali kubera umutekano wanjye. Hari nko muri 2001 cyangwa 2002. NGOGA yaranyihase koko, twasangiye kenshi cyane, tuba nk’ababaye inshuti. Icyo gihe nari ntaramenya ikibazo cy’utuzi twa FPR/DMI, uretse ko nta n’icyo numvaga yampora. Nta kibi nabonaga cyo kubana na we mu gihe yakurikiranaga abakoze jenoside. Ibyo nari nshyigikiye cyane. Kuko guhana abicanyi ba MRND/CDR nari narabisabye Imana ngo izandokore, mbiyifashemo. Naje kubona ko icyo NGOGA yashakaga kwari ukunkura muri TPIR/ICTR aho nakoraga akazi kandi ku mutima, akanjyana mu nzego za Leta nari maze guhungira Arusha (maze kubona bihagije ko na yo ari iyo kurwanywa). Naje kumwerurira (NGOGA), ndabyanga, turabipfa. Yakoresheje imbaraga za Leta n’ikinyoma (ko ndi officier wa FDLR), ambuza kuba umukozi wa TPIR/ICTR yashimaga cyane ibyo nakoraga (bigishengura aba MRND/CDR). Ibi mvuze na byo, ni ibintu bizwi cyane. Cyane rwose, ku rwego rwo hejuru rwa TPIR/ICTR. Nushaka preuve, uzambwire nguhe abo ubaza. N’aho NY utuye barahari. Nshobora no kuguha preuves zanditse.
Joseph Ngarambe IGISUBIZO KURI Pr CHARLES KAMBANDA – IGICE CYA KABIRI
Singiye kurondora ibinyoma byose bikubiye muri ino nyandiko, harimo n’amateka yanjye yo mu mashuli. Ntibatinya no kubeshya ku mateka yanjye meza kandi azwi na benshi, kuko aho nize hose nari umuntu ugaragara (guhera mu mashuli matoya). Aho nize nagiye mpahesha ishema ku buryo bunyuranye, kandi na bagenzi banjye bagiye bantorera ubuyobozi. Na byo nushahaka ko mbiguhera gihamya, uzambwire.
Uwaroze bamwe mu Banyarwanda ntiyakarabye rwose : kubeshya ku mateka y’Igihugu, kubeshya ku mateka y’uwo banze, kwica, kwiba, kwogeza ubwicanyi n’ubujura, n’ibindi
Dore nk’ukuntu bitwaza ibyo BYANDIKISHIJE mu gitabo cya Pierre PEAN. Barangiza bakabihanahana. Ngo dore n’Umuzungu yarabyanditse. Pierre PEAN yakoze akazi keza ku bwicanyi bwakozwe na FPR/DMI. Yemwe naranamufashije bitubutse. Haba ku gitabo cya mbere kirimo ibyo binyoma bandikishije. Haba no ku cya kabiri kuri KOUCHNER. Igitabo cya 2, PEAN yagikoze neza, kuko yari amaze kubona isomo ryo kwishinga ibinyoma by’intagonda za MRND/CDR, akazirinda uko ashoboye. Mu bintu namufashijemo, atari anazi, ni kw’ihotorwa ry’abajandarume b’Abafaransa, umufasha w’umwe muri bo, umukozi wo mu rugo, n’imbwa yabo (igitabo cya mbere). Mu gitabo cya kabiri na ho yaranyitabaje (n’ubwo yari yarampemukiye), mufasha kwerekana ko, ku mashuli i Kibagabaga, KOUCHNER yafashije FPR/DMI kubeshya abanyamakuru bo mu mahanga ko ibisigazwa byari biri kuri iryo shuri byari iby’abishwe na MRND/CDR, kandi mu by’ukuri bari barishwe na FPR/DMI.
Ubufaransa burakennye cyane kuri ba journalistes bakora investigation. Pierre PEAN uzwi cyane kuri uwo mwuga, yaje kundeba (yabikoze kenshi), ambaza byinshi, ibyo nzi ndamubwira, ibyo numvise gusa nkamushyira kuri piste.
Icyo naje kubona rero, ni uko muri icyo gihe cyose yari yaraguye mu mutego w’aba MRND/CDR. Ibyari bigiye no kumukoraho, akansaba kumubera umwe mu batangabuhamya mu Rukiko. Na byo narabimwemereye n’ubwo yari yarampemukiye. Ibyo nkaba narabikoze kuko ntifuzaga ko FPR/DMI imutsinda, bityo ukuri kwinshi kw’igitabo cye kukarohamana n’amafuti MRND/CDR yamawandikishije, atarayimenya.
Ushobora kwibaza uti : ni kuki umunyamakuru nka PEAN, wo mu rwego ruhanitse, yanditse ibinyoma atekerewe na ba SHIMAMUNGU (MRND/CDR) ? Uko ntekereza, ni urwango rukomeye nabonaga afitiye Abafaransa twandikanye « RWANDA, LES MEDIAS DU GENOCIDE », kw’isonga hakabamo JP CHRETIEN (urwango ahuriyeho na ONANA, nushaka ko nguha preuve, uzambwire).
Mu gushaka kwerekana ko icyo gitabo twandikanye cyuzuye ibinyoma (nk’uko bano ba MRND/CDR bariho bandika babehsya), namubwiye ibintu, yiyandikira ibindi. Kimwe mu byatesheje agaciro igitabo cye : nko kubeshya ko namubwiye ko nitandukanije n’ibyanditse muri icyo gitabo, cyangwa ku bintu namubwiye kuri Padiri SIBOMANA na BUCYANA.
Umunsi nzabibonera akanya : nzakorera P. PEAN lettre ouverte. Bizaba ari ukumwibutsa ibyo namubwiye mu magambo, aje kunsaba kumutabara, yatewe na Ibuka ya FPR/DMI n’udutsiko tw’Abafaransa ihemba. Kuri ano mateshwa ashyushya MRND/CDR umutwe (itagira), PEAN yabaye rwose unprofessional.
Njya mbona banandika ko nishe Juvénal UWILINGIYIMANA. Ikindi kinyoma. Na we mu buzima bwanjye ntabwo twigeze duhura.
Watangije inyandiko yawe ino yito : «Ibibazo byabanyarwanda !!! ». Sinzi wowe aho wishyira. Wibonamo ubunyarwanda cyangwa ubugande ?
Abanyarwanda barimo amoko menshi. Nushaka kumenya abo mu bwoko bwa MRND/CDR, reka nkurangire : uzasome traductions z’uno SHIMAMUNGU bariho barata. Nk’iyo yakoze kuri discours ya MUGESERA (Kabaya 22/11/1992) mu rukiko rwa Canada n’iyo yakoze kuri discours ya SINDIKUBWABO (Butare, 19/04/1994), muri TPIR/ICTR.
Ntuzibagirwe kandi kugenzura ibyo nakubwiye kuri BUCYANA na SIBOMANA. Biroroshya cyane. Ndetse ntuzibagirwe na UWIRINGIYIMANA. Na byo ntibigoye, ariko reka nguhe inzira : umugore we Dativa (we tuziranye kuva twiga UNR), uba mu Bubiligi, uzamubaze uti wigeze wumva umugabo wawe Yuvenali avuga na rimwe ko hari aho yigeze ahurira na Yozefu NGARAMBE?
Bikore rwose, ntekereza ko ubwabyo bizagufasha kumva «Ibibazo byabanyarwanda !!! » (dixit). Bikore uzambwire. Byo ubishatse twabiganira.
Mu gusoza : abakotanira umurage wa MRND/CDR bahora mw’irirushanwa na FPR/DMI ku binyoma. Ibitazigera bigira aho bigeza Abanyarwanda n’akarere. Ibihumanya kandi ibyo begereye byose byari kugira akamaro. Mbese nk’ibitabo byandikwa n’banyamahanga, batesha agaciro bahambiramo ibinyoma byabo.
Wowe mbona wumva n’abakotanira umurage wa MRND/CDR. Uzababwire ko mu rwego rwo kubeshya, FPR/DMI ibafiteho « avantage comparatif ». Uzagire inama abatarononekara cyane ko bari bakwiye gushora ingufu mu kuvugisha ukuri.
Ariko bizagusaba nawe kureka kuboshya, uvuga ko jenoside yakorewe Abatutsi ntayabayeho. Mbese iyakorewe Abahutu yo urayemera ?
Amahoro y’Imana.
Joseph NGARAMBE,
Lille 11/05/18
Prof Charles Kambanda yahise asubiza Joseph Ngarambe agira ati:
Joseph Ngarambe, uzi kwivuruguta mu magambo menshi ariko uvuga ubusa.
1. Nakubwiye gutanga argument iri scientific ( legal reasoning and/or theory) mu mategeko ishimangira conclusion wakoze. Byakunaniye. Argument watanze ni yayindi iri fallacious ngo ” na Pr. Reyntjens yarabivuze.
Nakweretse ikiganiro nagiranye na Pr. Reyntjens; ngerageza gushaka legal reasoning ye.
Mumagambo ye ibyo avuga urabibona mu kiganiro nashize hano kugirango ugisome.
Pr. Reyntjens nta legal reasoning afite; aravuga ngo ibyo avuga kubera ko ” Urukiko rwa Arusha rwarabivuze”!!! Namugaragarije ko iyo ” argument” itabaho habaye muri logic isanzwe cyangwa mu mategeko. Impanvu narazitanze. Namuhaye scientific argument.
2. Noneho wazanye ibindi ngo ” yigishije kuva muri za 70s …”! So what?
3. Nta scientific argument ufite kuberako wubakiye ibyo uvuga ku bintu Pr Reyntjens avuga kandi kimwe nawe, arahuzagurika!
Niyo mpanvu yavuze ngo ” oh. Noneho nabimenye na RPA/F ( abatutsi) bakoze genocide ya bahutu muri 1994″! Tekereza “super star ” wawe!!!!! Ariko ntabwo wamuseka. Why? Igihe cyose ufashe ” position” kukibazo cy’amategeko- igihe iyo position idafite legal theory iyisobanura yose kandi neza, urahuzagurika!
4. Sobanura icyo uri bukore ku bihugu bikomeye byose kuberako byanze gushigikira iriya nyito. Ibyo ubwabyo ntacyo bikubwiye ?
5. Sobanura aho wavanye uburenganzira bwo kumbuza gutanga ibitekerezo byanjye, kukibazo uzi neza ko mfite authority n’ubumenyi bw’ikirenga, kukivugaho kuberako mfite position itandukanye n’iyawe!
Ibindi n’utugambo uba ushaka kwiziringamo.
Charles Kambanda akomeza agira ati:
Joseph Ngarambe wanditse ngo:
A propos, nibagiwe kukwibutsa ko Radio y’Ishyaka ari umutungo bwite waryo, ko ishobora guheza abafite ibitekerezo bihumanya. Mbese nk’abagamiriye kwigisha ubuhakanyi bwa jenoside cyangwa gusambanya abana.
Reka ngusubize:
1. Ntashaka rya politique ry’imerewe kwambura umuntu uburenganzira ahabwa n’itegekonshinga. Ishaka rya politique ni institution ivana ubuzimagatozi bwayo m’itegekonshinga.
2. Wenda ntabwo uzi neza icyo ishaka rya politique bivuze, scientifically.
Ibyo mukora hanze hano, n’ubwo bitwa amashaka ya politique, ntabwo izo groups zujuje characteristics z’ishaka rya politique zose.
3. Technically, characteristic yambere y’ishaka rya politique nukwo riba a legal person! Iyakabiri ni Membership.
4. Ibyo tubona hanze hano n’impirimbanyi za democracy, bakorera mumagroup atandukanye. Nta shaka rya politique rihari muri technical sense.
5. Ese impirimbanyi cyangwa activists ba democracy babuza gute abandi uburenganzira bwabo bahabwa na Constitution? Muharanira icyi niba mutehanganira abo mudahuje ibitekerezo?
Nicyo kibazo nakubajije. Ukwo ukomeza kuvuga menshi ninakwo ugaragaza ko ibintu uvuga ntabwo ushingira kuri science ibireba.
Charles Kambanda akongeraho ati:
Ariko mureke dutekereze kubyo Pr. Reyntjens na Joseph Ngarambe bavuga ngo
” ( i) Muri 1994, abahutu bakoreye abatutsi genocide. Kandi ( ii) mugihe kimwe, cyangwa mubihe byegeranye, abatutsi bakoreye abahutu genocide”!!!!! Kweli!!!!
Icyo tuzi neza nukwo kiriya gihe, kumpande zombi, hakozwe ubwicanyi ndenga kamere kandi kumpande zombi hari abashwe kubera ubwoko bwabo. Ariko bamwe bavugako ubwicanyi bwakozwe kuruhande rwabahutu bwo ni genocide.
Charles Kambanda:
Joseph Ngarambe na Dr. Theogene Rudasingwa bongera bavuga ngo
” ( i) Muri 1994, abahutu bakoreye abatutsi genocide. Kandi,
( ii) mugihe kimwe, cyangwa mubihe byegeranye, abatutsi bakoreye abahutu genocide”!!!!! Ariko,
( iii) RPA/F ntabwo ariyo yakoze genocide bita ko yakorewe abahutu. Ngo Kagame yakoze genocide yabahutu kugiti cye!!! Ese an individual akoragute genocide? Genocide ni Organizational Crime! Ngo nanone,
( iv) ihanura ry’indege niyo mbarutso ya cyo bita Tutsi genocide kandi indege yahanuwe na RPA/F ariko RPA/F siyo ibazwa genocide bavugako yakorewe abatutsi. Ngo uruhande rwabahutu, rutakoze gahunda yuguhanura indege na RPF/A, nirwo rwakoze genocide ihanurwa ryentege ryabereye imbarutso!! Koko umuntu uzi Criminal law, cyane cyane theory ya Causation, igipande cya ” But for” na subsquent criminal liabity theory bigendana, yavuga ibibintu?
Ibyo bose barakubagura amagambo, nta science bashizemo, maze bakatubwirako tugombye kwemera ibyo bavuga si no ngo twakoze ” amahano”. Crazy world!