Niba ikigamijwe ari ukuvanaho Kagame gusa, wenda uburyo bukoreswa ntabwo buri limited. Ariko ukwo mbibona, gukuraho Kagame ubwabyo ntabwo bihagije. Tugomba guhindura umuco social and political culture wacu as a nation.
Ibibazo byinshi mbona ku ngoma ya Kagame bituruka muri bimwe bigize umuco nyarwanda. U Rwanda rukeneye a real social political revolution cyangwa turn around. Nta revolution ishingiye kubinyoma cyangwa itekinika ishoboka! Sinon, nukuzajya agatsiko kamwe gategeka kunngufu imyaka nka 20 to 35 akandi gafate ingoma nako kavanweho nakandi paka!
Ikibazo nkirebera kuyindi level; ese gusimbuza Kagame abandi bakagame hari icyo twabadukoze? Ese bimaze iki system y’ubutindi, ubugizibwanabi, ubwicanyi, irondakoko, ibinyoma, etc. gusimbura system ya Kagame kandi izo nizo mpanvu zituma turwanya Kagame na system ye?
Kandi umuriro ntabwo uzimya umuriro! Yewe, iyo ubutegetsi buhindutse muburyo bw’intambara, nta chances nyinshi zibaho ko ubw’ubutegetsi buzaba sustainable.