Site icon Rugali – Amakuru

Prof. Charles Kambanda aratubwira amateka y’INGANDO n’impamvu Kagame na FPR bahatira abana bacu kuzijyamo!

Prof Kambanda na Dr. Biruka baravuga ku nkomoko z’ingando. Umwicanyi Kagame akimara gufata ubutegetsi ku gitugu yashatse gufunga Univerisite y’u Rwanda ngo abanyeshuri bose bajye mu ngando babigishe politiki ya FPR ariyo propaganda Prof. Deo Kabanda wari umuyobozi wa Univerisite (Lecteur) ntiyashyigikiye icyo gitekerezo nuko ahamagarwa na Perezida Bizimungu wakoraga ibyo abwiwe n’umwicanyi Kagame muri Perezidansi maze aramubwira ngo “niba mushaka kuvuguruza leta yacu,niba mudashaka ko tujyana abanyeshuri mu ngando ngo tubigishe ibyo dushaka nk’abanyapolitiki kandi ari twe tubashakira amafaranga tukanabahemba, sinya hano wegure”.

Prof Deo Kabanda yanditse ibaruwa ye yo kwegura n’intoki mu biro bya Perezida. Prof Deo Kabanda yavuze ko adashobora kuba umuyobozi w’ikintu cyubatswe kuri propaganda, yaravuze ati “niba mushaka ko mba Lecteur mumpe uburenganzira bwo kubaka Kaminuza iboneye abantu bose, izubaka igihugu, idafite aho ibogamiye. Perezida Bizimungu niwe weguje Prof Deo Kambanda ariko abitegetswe na Paul Kagame.

https://www.youtube.com/watch?v=gAUps9wZfTs&t=370s

Ubwo nyuma yo kwegura kwa Prof Deo Kabanda ntabwo bafunze Kaminuza yose ngo ijye mu ngando, babihinduyemo gato baravuga ngo mbere yo kwinjira muri Kaminuza umunyeshuri agomba kubanza gukora ingando. Basabye Prof Charles Kambanda kujya kwigisha mu ngando abasubiza avuga ko adashobora kujya kwigisha propaganda ko niba bashaka kwigisha abanyeshuri science yo kuyobora ngo ni baze i Butare babigishe.

Muri icyo gihe niho bahise bita Butare ngo ni ibipingamizi bahise bashinga KIST bayiha isura ya Kaminuza ya Leta, Butare bayirekera iy’abahutu b’ibipinga. Nibwo batangiye kujyana abanyeshuri mu ngando. Prof Charles Kambanda yakomeje avuga ko ariyo nkomoko ya bariya bacamanza bize baca imanza uko FPR ibategetse. Nibyo babigisha mu ngando. Babogeje ubwonko, babashyiramo kumvira FPR, babashyiramo inzangano za FPR, bigisha buri wese ko agomba kuneka mugenzi. Niyo mpamvu abantu bakora muri leta bose ari ba maneko.

Prof Charles Kambanda yavuze ko hari ikintu cyabaye batamenye muri 2007 ko bafashe abanyeshuri barangije kaminuza kuva Uganda babakura mu nkambi babazana kubaha amahugurwa adasanzwe bise social intelligence, bamwe babajyanye Tanzania abandi Igabiro. Aba bana nibo bahise bashyira muri polisi y’igihugu, niyo mpamvu wasangaga polisi yari iy’abana bavuye Uganda.

Ibyo bavuga ngo Rucagu niwe watangije ingando ni ukubeshya, Rucagu yaje nyuma ahubwo azana ko n’abatarize, abakozi bose bagomba gukora ingando bakaboza ubwonko. Umuntu yakwibaza impamvu FPR yafashe urubyiruko. Bakiri mu masezerano ya Arusha bibazaga niba abahutu bazabemera ariko bakavuga ngo bazabemera ku ngufu. Niho haturutse imvugo ngo “tuzarubanamo”. FPR yubatse ku kintu k’iterabwoba. Kugirango rero umugambi wabo ugerweho bibanze ku rubyiruko, bakoresha iterabwoba, baboza mu bwonko. Ubundi urubyiruko biroroshye kurujyana mu nzira ushaka, kuko bagira ikintu cyo gufana muri bo ntacyo bishisha, bakarwoza ubwonko kugirango bakomeze buriya butegetsi bw’igitugu.

Prof Charles Kambanda yavuze ko mu Rwanda umuhutu ntacyo aricyo ahubwo ni igikoresho. Abana b’abahutu ntibazi “identity” yabo bivuga ngo ntibazi icyo baricyo ubu , niyo mpamvu iyo bavuze ingando bagenda bishimye bibwira ngo “baratwemeye noneho” bakagenda biruka. Abana b’abatutsi batari mu ndobanure nabo baboneraho kumenya icyo baricyo, kumenya ko bashobora kugira uruhare mu butegetsi bw’agatsiko.

FPR yasanze muri izo gando ariho yashakira abo bana b’abanyarwanda icyo bahuriraho, bakava muri izo ngando bizeye ko bazabona akazi kuko binjiye noneho mu muryango, abandi bakajyayo bizeyeko wenda babyeyi babo bafunze bazabarekura n’ibindi. Ibyo byose bikorwa mu ngando bijyanye na politiki ya FPR kuva igitangira.

Dr. Biruka yasoje avuga ko itorero ari zo ngando zijyamo abantu b’ingeri zose, abakozi, abaganga, abihayimana. Agashya rero ngo umushyikirano wa 18 wemeje ko itorero ritazajyamo abantu bakuze barangije amashuri ahubwo bazasubira inyuma rigahera ku bana b’inshuke barangije amashuri abanza bakabajyana muri iryo torero iminsi mirongo itatu yose
bagatangira kuboza ubwonko bakiri bato . Bagatangira kubinjizamo izo ndangagaciro za kinyeshyamba za FPR.

Umwanzuro wa munani w’umushikirano uravuga ngo gushyiraho gahunda y’urugerero ruciye ingando kugirango urubyiruko rubashe gukorera hamwe, kugirango abahutu bumve ko bashobora kuzabona akazi. Barashaka ko abana bakura ntacyo batinya, bakabigisha ubugome bwa FPR bwose igihe cyagera bakaba babaha izo ntwaro bakarwana badashidikanyije. Ntazindi ndangagaciro babashyiramo uretse iza kinyeshyamba za FPR. Ibi byose FPR ibikora itegura urugamba.

Ange Uwera

Exit mobile version