Niba Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’ubwongereza agiranye amasezereno n’umunyagitugu nka Kagame n’uko ashyigikiye imikorere ye, kandi ubwo akaba yumva ibintu kimwe nawe. Ubwo nawe n’uko ari mu gihugu kigendera kuri demokarasi. Niyo mpamvu abongereza benshi bamaganye amaseserano yagiranye na Kagame yo kugurisha impunzi bazikura mu bwongereza zijya mu Rwanda.
Abongereza bati twamaganye ivangura Priti Patel ari gukora. Baramusaba ko impunzi aho ziva hose azifata nk’uko yifuza ko bamufata. Ese ubundi harya buriya we ntabwo ari umwimukira? Cg akaba aturuka ku babyeyi b’abimukira? Kuki abantu bavuye kure bamwe na bamwe bibagirwa aho bavuye? None se ababyeyi be cg abasekuruza be igihe bahaguruka bakava mu gihugu cyabo ntibari bafite impamvu ibahagurukije? Ruriye abandi rutamwibagiwe.