Site icon Rugali – Amakuru

Prezida Nkurunziza na CNDD-FDD nibashake bitegure kongera gutora amabuye kuko Kagame yiyemeje gutera u Burundi

Rwanda: Ingabo za Paul Kagame RDF zaraye zigabye igitero gikomeye ku ngabo z'Uburundi

Rwanda: Ingabo za Paul Kagame RDF zaraye zigabye igitero gikomeye ku ngabo z’Uburundi. Kuwa Gatatu taliki ya 13/11/2019 twabagejejeho amakuru yemeza ko Paul Kagame yafashe icyemezo cyo guteza intambara mu karere kose k’ibiyaga bigari. Muri iyo nkuru twababwiye ko abasilikare ba RDF bagera ku 1000 babaga mu karere ka Nyamasheke boherejwe mu Bweyeye n’ibitwaro bikomeye naho inkeragutabara zigera ku bihumbi 4 zivuye ku Gisenyi zoherezwa ku mupaka w’u Rwanda n’umujyi wa Bukavu mu karere ka Rusizi.

Ikibazo cyari gisigaye kwari ukumenya igitero Kagame ari gutegura kizagabwa he, niba ari muri Congo, i Burundi cyangwa se muri Nyungwe. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 17/11/2019 igisubizo cyabonetse kuko ingabo za Kagame RDF zagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo z’Uburundi biherereye ahitwa Marura, hafi y’ishyamba rya Kibira kandi hakaba hegereye umurenge wa Bweyeye mu Rwanda.

Ku isaha ya saa saba n’igice z’ijoro kuri iki cyumweru taliki ya 17/11/2019 nibwo ingabo za Kagame RDF zateye ikigo cya gisilikare cy’ingabo z’abarundi cya Gihuzo giherereye hafi y’aho bita Twinyoni. Imirwano kuri icyo kigo cya gisilikare yahagaze ku isaha ya saa cyenda n’iminota 10 za mu gitondo maze ingabo za Kagame RDF zisubira mu birindiro byazo mu Bweyeye.

Amakuru agera kuri “Veritasinfo” avuye i Burundi yemeza ko ingabo za Kagame zishe abasilikare b’Uburundi bataramenyekana umubare ndetse zishimuta n’abandi zibajyana mu Bweyeye kugirango zizabifashishe mu kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko abo barundi bari mu ngabo za FLN zabagabye igitero mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 08/11/2019 ku birindiro bya RDFmu Bweyeye.

Umuvugizi w’ingabo za Kagame Lt.Col.Innocent Munyengango yabwiye radiyo mpuzamahanga BBC Gahuzamiryango ko icyo gitero cya FLN ku ngabo za RDF mu Bweyeye ko kitabayeho; ariko kuburyo butunguranye Gen. Major Alexis Kagame uyoboye ingabo za Paul Kagame RDF mu ntara y’iburengerazuba akaba yaremeje ko igitero cya FLN ku biringiro bya RDF mu Bweyeye cyabayeho; Kagame yongeraho ko hari abarwanyi ba FLN bafashwe muri icyo gitero ariko ntabwo Alexis Kagame yashoboye kwerekana abo barwanyi ba FLN bafashwe!

Uku kwivuguruza kw’ingabo za Kagame kurerekana neza ko barimo bategura igitero cyo kujya gushimuta abasilikare b’abarundi kugirango abe aribo bazagaragaza ko bafatiwe mu mirwano yo mu Bweyeye mu Rwanda, akaba ari imwe mu mpamvu zatumye bagaba igitero ku ngabo z’Uburundi iri joro.

Indi mpamvu ikomeye yatumye Kagame agaba igitero ku ngabo z’Uburundi ni uko Kagame yababajwe cyane n’igitero FLN yagabye ku ngabo ze mu Bweyeye, izo ngabo zari mu Bweyeye zari zigizwe n’abasilikare ba RDF bo mu mutwe udasanzwe (Forces spéciales) bari bafite gahunda yo kugemurira ibikoresho bya gisilikare abasilikare ba RDF bari mu mutwe urwanya ubutegetsi mu Burundi wa Red Tabara.

FLN ikimara kumenya ayo makuru yahise ihaguruka mu birindiro byayo muri Nyungwe maze igaba igitero kuri izo ngabo zidasanzwe za RDF ibambura ibikoresho bari bageneye Red Tabara ndetse yica n’basilikare ba Kagame bagera kuri 20! Ikimwaro, isoni n’agahinda bikaba aribyo bitumye Paul Kagame atera ingabo z’Uburundi ku butaka bwazo kuko abasilikare be bari muri Red Tabara baheruka kwiha kugaba igitero ku ngabo z’Uburundi maze bakicwamo benshi ndetse n’intwaro za Kagame bakoresha muri uwo mutwe zigafatwa n’ingabo z’Uburundi!

Iki gitero Kagame yagabye ku Burundi kikaba kigaragaza ko umutwe afasha wa Red Tabara wananiwe urugamba mu Burundi none intambara yawo Kagame akaba ariwe ugiye kuyirwanira ku mugaragaro ubwo yiyemeje gutera Uburundi. Igitero ku ngabo z’Uburundi gishimangiye ko ikibazo cy’umutekano mu cye mu karere kose k’ibiyaga bigari giterwa na Paul Kagame; ni ngombwa ko Kagame avugutirwa umuti ushaririye cyane kugirango akarere kagire amahoro naho ubundi ibihugu bituranye n’u Rwanda nibikomeza kumujenjekera abaturage babyo bazashira; gusa rero icyo abanyarwanda bagomba kwitega ni uko ubu bushotoranyi bwa Kagame mu bihugu by’abaturanyi buzabagiraho ingaruka zikomeye zishobora gutuma barimbukana na we (Kagame) bose!

Veritasinfo

Exit mobile version