PRES. JOSEPH KABILA YAHISEMO UZAHAGARARIRA “FCC” EMMANUEL RAMAZANI SHADARY ARITEGUYE !

1. Emmanuel Ramazani Shadary niwe Pres Kabila yatanzeho umukandida wa FCC uzabahagarira mu matora 2018.
a.Ramazani yatangiye gushyirwa mu majwi kuva mu kwezi kwa 2 ko ariwe kabila azashyira imbere.
b.Emmanuel Ramazani Shadary niwe ushyigikiwe n’ibihugu nka Angola, Russia na Zimbabwe.
c.Jean Pierre Mbemba yari ikifuzo cy’ibihugu byo mu muryango w’abanyaburaya “EU”.
d.Moise Katumbi yari icyifuzo cya Paul Kagame na Pres Emmanuel Macro, bifuzaga ko ariwe wajya k’ubutegetsi.
e.Emmanuel Ramazani ni umukandida ibihugu byinshi bitavugaho rumwe bitewe n’abakandida benshi bari muri Kongo.
f.Ibihugu nka Zimbabwe, Angola byagize uruhare mu biganiro na Pres Joseph Kabila mu minsi ya nyuma.

2.Kabila yavanye Emmanuel Ramazini Shadary ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu amugira umunyamabanga wa PPRD.
a.Taliki ya 26/02/2018 nibwo Kabila yagize Emmanuel Ramazani umunyamabanga ya PPRD amukuye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
b.Abanyapolitike batari bakeya bagize icyo bavuga kuri kandidature ya Emmanuel Ramazani Shadary.
c.Ese Kabila yaba yakoze System Putin?
d.Ikibazo gisigaye ni ukwibaza uburyo imashini zizakoreshwa mu matora niba zizagenzurwa neza.
e.Etienne Tshisekedi yavuze ko ariwe watsinze amatora yo muri 2011 ariko amajwi akibwa.

3.Umuryango wa HRW urasaba ibihugu bya EU gukomeza gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kabila.
a.Emmanuel Ramazani Shadary ari k’urutonde rw’abantu bashyizwe mu majwi kandi ajya ku bihano bya EU.

4.Min Lambert Mende ati :″ Moise Katumbi afite ubwenegihugu bwo muri Italie″
a.Lambet Mende ati :″ Moise yatinye ubutabera ″
b.Mende :″ ati Moise yabeshye abanyekongo ko ari umunyagihugu kandi ari umunyamahanga.″
c.Mende ati :″najye ndi umukandida muri aya matora nk’umudepite. ″

5.Hon Jean Bosco Sebishyimbo yatubwiye ko afite ikizere cya Emmanuel Ramazani Shadary.
a.Sebishyimbo ati :″Twarakoranye neza ni umuntu ufite gahunda nziza kandi azayishyira mu bikorwa.″
b.Alliance des Acteurs pour la Bonne Gouvernance du Congo “AABC” ati :″ twatanze amazinea 4 kandi Emmanuel Ramazani yarimo .″
c.Kabila yahisemo neza kuko Ramazani avuga igiswahiri, abantu bose bagomba kumwibonamo.

6.Abaturage bo muri bannyahe bakomeje kwereka Leta y’agatsiko ko bihagazeho
a.Iki kibazo kimaze igihe kirekire ariko cyabuze igisubizo.

b.Umushumba Dennis Karera niwe uteganya kubaka inyubako hariya muri bannyahe.
c.Dennis Karera yaba afungiye mu rugo rutaramenyekana kubera impamvu z’uburwayi.
d.Karera yari agiye kwicwa no kutabona imiti ya Diabète.