Icyo abanyarwanda bose bamaze kumenya n’uko kuva FPR Kagame yafata ubutegetsi ku ngufu ikirirwa ibeshya rubanda ngo yahagaritse Jenocide, yabohoye abanyarwanda guhera mu mwaka w’1994, nta gaciro yigeze iha abanyarwanda. Nta bumuntu burangwa mu bategetsi bw’u Rwanda guhera k’utegeka umudugudu kugeza kuri nyirabayazana w’amahano yose u Rwanda rwahuye nayo ari we Paul Kagame n’agatsiko ke bafatanyije gutsikamira rubanda rugufi. FPR Kagame yirirwa isenyera amazu abaturage itanabahaye ingurane.
FPR Kagame ifite umugambi wo gukenesha cg ikica uwariwe wese itiyumvamo urugero Rwigara, Rujugiro, Kabuga Felicien, urutonde ni rurerure. FPR Kagame ntishaka ko habaho ubumwe n’ubwiyunge bw’ukuri, ntishaka gufungura urubuga rwa demokarasi na politiki mu Rwanda nko mu bindi bihugu bigendera ku mategeko, FPR Kagame ubu igeze ku rwego rwo gufata umuntu wese wahuye cyangwa wavuganye n’umuntu uba mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ya FPR, ikifashisha inkiko zayo ikamukatira gufungwa imyaka ibiri cyangwa irenze ngo mu rwego rwo guhagarika burundu abashaka kunyuranya n’ishyaka rya FPR!
Ariko nyine FPR Kagame yahisemo kugarura ubuhake n’ubukoroni butandukanye nk’ubwo muri 1959. Bishaka kuvuga ko ubutunzi bwose umunyarwanda afite ni ubwa FPR Kagame, igihe cyose umwe mugatsiko ka FPR Kagame ashakiye iyo mitungo yose barayikunyaga kuko ntaho wajya kurega.
FPR Kagame yateje ubucyene n’ubushomeri mu rubyiruko, byarenze urugero, ntagihugu na kimwe kwisi kitagira abazunguzayi akaba ari nako kazi kagaburira urubyiruko rwinshi ariko nyine kubera bwa bucakara bwa ” Guma mu rugo, Guma usabirize, Guma ukene, Guma wicwe n’inzara, Guma ahuri, Guma uceceke” uwibeshya akarenga kuri zi Guma, FPR Kagame ihita imurasa ataratera umutaru.
Abanyarwanda murasenga cyane ariko se amasengesho abaheza muri ” Guma uceceke ” n’ibwoko ki?? Agatsiko gato cyane n’iko gafite imitungo yose y’u Rwanda n’iko kabagenera uko mubaho mu misoro yanyu. Akagatsiko ka FPR Kagame inkotanyi nta bumuntu kagira, ntabwo bukunda abanyarwanda. Ni agastiko k’abicanyi karangwa no kwica, kwambura, gusebanya, kubeshya, kuvangura. Ni agastiko k’abagome gakoresha Jenocide kugirango kagumye gakandamize, gatsikamire gahohotere, gakoronize abanyarwanda bose bo mu bwoko bw’ABAHUTU, bageraka ibyaha ku bana b’abahutu. Kubera ko FPR Kagame ya maze kwiyizera ko abahutu bose yabashyize mu biganza byayo uvuze ihita imushimuta cg ikamwica ntihazagire n’iperereza ribahaho. Ubu ntawe ukivuga bagiye muri ”Guma uceceke”.
Ubu noneho badukiriye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi batangiye kubona uburiganya n’ubugome bwa FPR Kagame, batahuye ko ibyo FPR Kagame yirirwa ibeshya rubanda ngo yahagaritse Jenocide, ngo yabohoye abanyarwanda ari ikinyoma cya Semuhanuka ahubwo ko ariyo FPR Kagame inkotanyi nyirabayazana, ikaba yaragize uruhare runini cyane muri ayo mahano yagiriwe u Rwanda.
Mbabazwa nuko izi nkotanyi zigiza nkana ngo zazanye urugamba rwo kubohoza u Rwanda (kandi rwari urwo kurimbura abanyarwanda cyane cyane abahutu); maze ba Bazunvaryari na ba Batibuka bagasubiramo nka Gasuku ayo magambo
Ibibi n´amahano bya FPR-Inkotanyi ntawabirondora ngo abirangize, abanyarwanda bose bashyira mu gaciro bakwiye kwishyira hamwe bakayibohoza hakiri kare
FPR-Inkotanyi igaseswa, abategetsi bayo bakoze ibyaha bagahanwa n´amategeko yashyirwaho, démocratie ikagaruka, uburenganzira bw’ikiremwa muntu bukubahirizwa, ruswa igacika, igihugu kigatera imbere, inzara igacika burundu, abandi bana ba banyarwanda bagataha ntawikandagira ngo barahasiga ubuzima, ubutabera bukubahirizwa, Rwanda ikaba igihugu kigendera ku mategeko.
Kagame aho guhatira abanyarwanda bose kuba inkomamashyi yakwihatira kubahiriza uburenganzira abanyarwanda bemererwa n’amategeko bwo kwishyira hamwe no gutanga ibitekerezo byabo nta mususu hagamije kubaka urwababyaye. Twese tuzi neza ko ikizana amahoro arambye atari ukumena amaraso ahubwo ari uguharanira icyabungabunga ituze n’ubuzima bw’abanyagihugu bose kuko nibo maboko y’igihugu kandi nibo musemburo w’iterambere rirambye.
Kagame yigeze kuvuga aya magambo ati “Ntabwo waba umwere ubona ibibi bikorwa ugaceceka”. Ubwo se tuvuge ko mu Rwanda nta mwere uharangwa! Kuko Abanyarwanda bose bareberera ibibi Kagame akora bagaceceka? None se ko ari we ukora ibibi akaba yaracecekesheje abanyarwanda, itangazamakuru resesuye akaba yararifunze, ubwo ni nde uzavuga ibibi akora? Hariya yagiraga ngo yumve ko hari ukopfora ngo aranenga ibyo akora. Kandi ariwe nyirbubasha.
Kagame ahora avuga ngo ntiyava kubutegetsi ngo hatazagira undi umusimbura akaza konona ibyo yagezeho. Ngo agomba kwihambira kubutegetsi kugirango asigasisre“ ibyiza „ yagezeho. Kagame we arashaka ko bamuvugaho ibyiza gusa gusa, ibibi yakoze se ko arinabyo byinshi cyane bizabazwa nde?
Kagame arifuza ko bamuvugaho ibyiza gusa, ubukungu bwifashe neza n’imiyoborere myiza. None ruswa yamunze ubutegetsi bwe, guhohotera abatishyoboye, politike yazanye inzara, ibiciro by’ibiribwa bigatumbagira, ububashabuguzi bukagwahasi cyane, kurya rimwe kumunsi bikaba ihame ko nabyo biri biri mu bikorwa bye bibi yakoze nabyo ni ibyo gusigasirwa? Politiki mbi itera inzara ijyanye na nyirayo ninde washavura?
Tuvuge ku butumwa Nyiramongi Kagame yatanze ku munsi wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati; “Dukomeze kwigisha abato babyiruka umuco w’ubumuntu, kumenya agaciro k’undi, kwanga ikibi no guhora duharanira impinduka nziza”. Ni gute yakwigisha “ubumuntu” utemera ibyabaye ku bandi? Kwikunda no kwironda ubwo ni bwo bumuntu yigisha ?
Umunsi azatubwira imiryango y’abahutu yazimye , iy’abatwa, n’abandi nibwo nzemera ko yigisha ubumuntu kuko abo bari abantu ntibari ibisimba. Cyangwa igihe bicaga Kizito Mihigo wari nk’umwana wabo ubwo nibwo bumuntu barimo bigisha? umunwa niwo basigaranye ubafasha gushaka uwo basangira amahano bakoze ntibizagutangaze umuntu apfiriye nka Shanghai bakamugereka ku bantu!Bigize abavugizi ba sekibi bakoresheje ikinyoma.
Bagiye bica bene wabo ikivunge bakajijisha ariko bikarangira bagaragaye! Umuntu watsinzwe amahanga yahuruye akanamufasha n’ibitwaro bya rutura ubu noneho yiteguye gutsindisha umunwa!
Ange Uwase