Site icon Rugali – Amakuru

Polisi y’u Rwanda iranze ikomeje kwica inzirakarengane!!!

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, i Kabuga mu mujyi wa Kigali, umupolisi yarashe umumotari ahita apfa, Polisi ikaba ivuga ko uyu mumotari yabanje kwiruka ahunga nyuma akanarwanya umupolisi.

Polisi y’u Rwanda izica abazunguzayi, izica impunzi, izica abamotari, umuntu yakwibaza none se n’iko kazi babashinze? Aho kurinda umutekano wabo bantu ahubwo nibo bawuhungabanya bakagera naho babaka ubuzima bwabo. Ubu se nta kindi gishobora gukorwa aho kugira ngo bavutse ubuzima abanyarwanda kandi bazira ubusa? Ikibabaje n’uko nabo bose baraswa na polisi ngo baraswa bambaye amapingu. Umuntu wambaye amapingu yarwanya undi ate kandi amaboko aziritse?

Wa mugani w’abanyamakuru ba TV1 birakabije, ntabwo ari ibyo guceceka. Ihohoterwa ririmo rikorerwa abanyarwanda n’indengakamere. Aho binabera bibi n’uko n’abakoze ayo marorerwa babakingira ikibaba bakabeshyera nyiri kwicwa ngo niwe uri mu makosa.

Iyo igihugu kiza kuba gifite abayobozi bazi icyo bakora ntabwo uyu mupolisi yakagendeyaho adakurikiranwe ngo ahanwe. Ariko se Kagame yaba atanga irihe somo? Niba we n’agatsiko ke batazuyaza mu kwica ni gute icyo gipolisi ke kitagera ikirenge muke?

Banyarwanda Banyarwandakazi birarenze, bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve. Hakorwa iki kugirango ibi byose bihagarare? Uyu ni umukoro wa buri mu nyarwanda wese ushaka impunduka mu Rwanda, dutekrereze hamwe icyakorwa kugirango ibi byose bihagarare. Buri wese atange igitekerezo ke uko abona byagenda ngo amahoro atahe mu Rwanda rwacu.

Exit mobile version