Site icon Rugali – Amakuru

Polisi yibagiwe ko Masamba we ajya yambara imyenda nkiya Gen Kabarebe ariko ntawe urayimukuzamo nkuko babikoze abasore bo muri B-KGL

Polisi yasobanuye impamvu yakujemo imyenda abasore bo muri B-KGL. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2019 ubwo habaga igitaramo cyo gusoza Iwacu Muzika Festival cyari cyatumiwemo Diamond Platnumz wo muri Tanzania, abasore bacunga umutekano bo muri B-KGL basabwe na Polisi y’Igihugu guhindura impuzankano zabo.

Bari abasore b’ibizigira umunani bafatanyaga na Polisi mu gucunga umutekano muri iki gitaramo, haba ku miryango aho abantu binjiriraga n’ahari abahanzi. Aba basore bari bambaye inkweto zizamuye [boots], ipantalo, umupira n’ijire ameze nk’ay’ay’abashinzwe umutekano basanzwe byose biri mu ibara ry’umukara.

Bari bambaye kandi ibintu birinda imirundi n’amaboko bikunze kwambarwa n’abatwara moto, ibiganza birindishijwe uturinda ntoki tw’umukara.

Ubwo igitaramo cyari kigezemo hagati ahagana saa moya, Polisi y’u Rwanda yaje gusaba aba basore guhindura imyambaro kuko byashoboraga gutuma abantu babitiranya.

Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yagize ati “Nta kibazo twagiranye na polisi. Uwari abahagarariye yadusanze mu kazi abona imyenda twambaye isa nk’iyabo, aradufata twese ari njye ahereyeho. Baradufata twese badushyira hamwe baratubwira ngo ibintu twambaye ntabwo aribyo, twambaye nka polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko imyambarire y’aba basore yashoboraga kujijisha abaturage bakabitiranya na Polisi ari nayo mpamvu babagiriye inama yo kuyikuramo.

Ati “ Bari bambaye imyenda wabonaga ko ijya kumera nk’iya polisi ku buryo umuturage ashobora kubitiranya. Bagiriwe inama bayikuramo basubira mu kazi bisanzwe.”

CIP Umutesi Marie Gorette ntabwo yemeje cyangwa ngo ahakane niba abarinda umutekano bo muri B KGL batazongera kwemererwa kwambara izi mpuzankano.

Ati “Ibindi bizakurikira bizigwaho ariko ibyabaye ku mugoroba byari ukugirwa inama.”

B-KGL ni sosiyete imaze kwandika izina mu Rwanda mu byo gucunga umutekano bikozwe n’abantu b’abasivile aho kuba izindi nzego za gisirikare.

Abayigize basanzwe bagira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage aho mu bihe bitandukanye bafashije abatishoboye n’abamugariye ku rugamba, basura inzibutso n’ibindi.

Nko muri Mutarama 2018, bashyikirije inkunga ya miliyoni n’ibihumbi 800 Frw abamugariye ku rugamba batuye mu Mudugudu wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe basabye Minisiteri y’Ingabo ubufasha bujyanye n’amahugurwa y’ibyo bakora kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu gusigasira umutekano w’igihugu mu buryo bwa kinyamwuga.

Iyi sosiyete yakunze gushimwa na benshi bitewe n’uko yagize uruhare mu guhosha amakimbirane n’ubwumvikane buke bwabaga mu bitaramo, mu tubyiniro n’ahandi mu gihe abantu babaga bamaze kwizihirwa.

 

Abacunga umutekano ba B-KGL bagaragaraga nk’abapolisi

 


Nyuma yo kugirwa inama bambaye imyenda idakanga abaturage

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasobanuye-impamvu-yakujemo-imyenda-abasore-bo-muri-b-kgl

Exit mobile version