Batatu bakekwaho iterabwoba barasiwe mu Bugarama barapfa. Abantu batatu bikekwako bakorana n’imitwe y’iterabwoba barashwe na polisi barapfa ubwo bageragezaga gutoroka, abandi babiri barakomereka.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016 mu Murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SP Sano Nkeramugaba, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.
Ati “Bari batandatu. Abahungu batanu n’umukobwa umwe, baje mu Bugarama baje kwigisha amatwara ya Islam. Mu kujya kubafata hari ababashtse gucika bararaswa. Batatu bapfuye, umwe arakomereka abandi babiri ni bazima.”
Yakomeje avuga ko bose bemera ko bari mu mitwe y’iterabwoba. Ati “N’abandi mbere yo gupfa twavuganye, baremera ko ari aba Al Shabaab. Bavuze ko batemera abakafili, ko abantu bose bagomba kwinjira muri Islam.”
Aba bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba ngo ntabwo bavuka muri aka karere ndetse no muri Nyamasheke.
SP Sano ati “ Ntabwo ari ab’inaha, babiri ni abo ku Kamonyi, umwe w’i Muhanga, umwe wa Gasabo, babiri ba Kicukiro.”
Igihe.com