Site icon Rugali – Amakuru

Polisi ya Kagame isigaye ifata abanyabyaha ikabarasa aho kubajyana mu butabera

Huye: Ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Nyanza, nyuma araraswa

Huye: Ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Nyanza, nyuma araraswa. Kamuhanda wavugwaga ho kwica umugore ngo yashatse gucika araraswa arapfa.

Jean Bosco Kanyamuhanda yafatiwe mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza, yakekwagwaho kwica umugore we.

Yarashwe ahagana saa 11h20 mu gitondo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama, ngo yashatse kwiruka.

CIP Sylvestre Twajamahoro yabwiye Umuseke ko Kanyamuhanda yarashwe ubwo yari agiye kwereka abaturage aho yajugunye umubiri w’umugore we nyuma yo kumucamo ibice, ngo ashaka gucika Abapolisi baramurasa.

Ati: “Yari agiye kwereka abaturage aho yataye umubiri w’umugore we, agenda abakoza hirya abakoza hino, aza gushaka kwiruka ariko araraswa arapfa.”

INKURU YA KARE: Nyuma y’uko Jean Bosco Kanyamuhanda washakishwaga avugwaho kwica umugore we, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 yafatiwe mu Murenge wa Busasamara mu Karere ka Nyanza.

Uyu musaza ngo yishe umugore we amucamo ibice
Kanyamuhanda arajyanwa kuri station ya RIB mu Murenge wa Rusatira muri Huye. Ni umugabo w’imyaka 58 atuye mu Mudugudu wa Butare, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.

Umwe mu bakozi bo ku Karere ka Huye yari yabwiye Umuseke ko Kanyamuhanda akekwaho kwica umugore we ku wa Mbere w’iki cyumweru, ariko ko amakuru arambuye twayabaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Jaqueline Uwamariya yabwiye Umuseke ko hari ikibazo cy’umuturage ari gukemura, yakirangiza akaza kugira icyo abitubwiraho.

Marie Michelle Umuhoza uvugira RIB, avuga ko Kanyamuhanda yafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu tariki 22 Mutarama 2020, akaza koherezwa kuri station ya RIB ku Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye.

Bivugwa ko Kanyamuhanda J.Bosco yishe umugore we amucamo ibice bimwe muri byo biza kugaragara mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Ngo yaje guhungira i Busasamana ariko aza gufatwa ku bufatanye bw’abaturage, DASSO na Polisi.

Taliki 09 Mutarama, 2020, umugabo witwa Augustin w’imyaka 53 wari utuye mu Mudugudu wa Kacyatwa, Umurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo yishe umugore we witwa Agnes w’imyaka 47 amukubise isuka ya majagu.

Icyo gihe yahise atoroka.

Mu murenge wa Rutunga na none, kuri iriya tariki ya 9 Mutarama 2020, ariko mu Kagari ka Kigabiro, umugore na we yakubise umugabo we majagu aramukomeretsa cyane aza gupfa bukeye bwaho aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ihohotera mu bashakanye riracyagaragara…

Ubushakashatsi bwamuritswe n’ikigo cy’igihugu gishizwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office) muri 2019 bwerekana ko n’ubwo Leta ikora uko ishoboye ngo igabanye ihohotera rikorerwa abagore, rikigaragara.

Buriya bushakashatsi bugaragaza ko ibarura ryakozwe ku mibereho y’abaturage muri 2014-2015 ryerekanye ko ihohotera rishingiye ku gitsina rigihari kandi rigira ingaruka ku warikorewe, ku bo babana no ku gihugu muri rusange.

Icyo gihe ririya barura ryerekanye ko abagore 35% n’abagabo bangana na 39% bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bahuye n’ihohotera ryo ku mubiri mu buryo runaka, mu gihe abagore bangana na 22% n’abagabo bangana na 5% bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina by’umwihariko.

Exit mobile version