Mu mukino hagati, ubwo Congo Kinshasa yakinaga na Guinea, Police y’u Rwanda yaje kubuza umwe mu bafana ba Congo wiyita ko ari umupfumu, gukoresha ibyo yari yazanye, abenshi babonaga nk’imbaraga z’itari izo ku Isi.
Ubwo uyu mupfumu yasohokaga akajya hanze ya stade Amahoro, yacanye umuriro wakaga ku birenge bye, maze Police imubonye imutegeka kuzimya uwo muriro, abikora akoresheje ibiganza bye!
Uyu mugabo, akaba yaragiye agaragara ku mikino yose Congo Kinshasa yagiye ikina muri iri rushanwa rya CHAN, harimo n’uwo batsinzwemo na Cameroon ibitego 3-1, bigatuma bazamuka ari aba kabiri mu itsinda B ryakiniraga i Huye.
Congo Kinshasa ikaba yageze ku mukino wa nyuma wa CHAN, itsinze Guinea kuri penaliti 5-4.
http://m.ruhagoyacu.com/xmarticle-12094.html