Mu mukino hagati, ubwo Congo Kinshasa yakinaga na Guinea, Police y’u Rwanda yaje kubuza umwe mu bafana ba Congo wiyita ko ari umupfumu, gukoresha ibyo yari yazanye, abenshi babonaga nk’imbaraga z’itari izo ku Isi.
Ubwo uyu mupfumu yasohokaga akajya hanze ya stade Amahoro, yacanye umuriro wakaga ku birenge bye, maze Police imubonye imutegeka kuzimya uwo muriro, abikora akoresheje ibiganza bye!
Ubwo yari stade ya Huye, mbere y’umukino Congo yatsinzemo Ethiopia ibitego 3-0 tariki ya 17 Mutarama
Uyu mugabo, akaba yaragiye agaragara ku mikino yose Congo Kinshasa yagiye ikina muri iri rushanwa rya CHAN, harimo n’uwo batsinzwemo na Cameroon ibitego 3-1, bigatuma bazamuka ari aba kabiri mu itsinda B ryakiniraga i Huye.
Ubwo Police yamusangaga acanye umuriro…..Yamusabye kuwuzimyaAbanza kunangira……Yumvise bikomeye, agira bwangu..Baramureka aragendaAho yari yacanye
Congo Kinshasa ikaba yageze ku mukino wa nyuma wa CHAN, itsinze Guinea kuri penaliti 5-4.
http://m.ruhagoyacu.com/xmarticle-12094.html