Site icon Rugali – Amakuru

PKAGAME NA SYSTEM YUBATSE BARIBAZA IGITERA IYO SYSTEM KUGWINGIRA MU MIYOBORERE

Nta systeme yubakiye ku gitugu, ku bwicanyi, ku ikandamizwa ishobora gutera imbere. Ubwo abaturage bo bakora bate mu gihe babaho mu bwoba, mugihe bavukijwe uburenganzira bwabo n’umutekano? Paul Kagame arabaza ati kuki systeme ye yagwingiye? Ni gute systeme itagwingira kandi nawe ubwe yaragwingiye mu bitekerezo. Ibibazo yabazaga abayobozi bari muri uriya mwiherero yabibazaga nk’umuntu utaba muri ruriya Rwanda, wagira ngo nta raporo zimugeraho, wagira ngo ntazi ibibera mu Rwanda. Bati Kagame azi gukina ikinamico, none se atishize heza ngo yivuge ibigwi harundi wabimuvuga. Paul Kagame ati “amahanga atuvuga neza muragirango azumve ko abana bafite imirire mibi, ko abanyarwanda bishwe n’umwanda n’amavunja?” Utabizi se ni nde ahubwo? Ko umuyobozi n’agatsiko ke bahugiye mugusahura no mu kugirira nabi abanyarwanda n’abaturanyi b’u Rwanda.

Mwiyumvire ku munota wa 23:35 kugera ku munota wa 29:00 uburyo Paul Kagame ari umunyagitugu, uburyo Paul Kagame asuzugura abayobozi bamukorera akabavugisha nk’uvugisha abakozi be bo murugo. Yarabahahamuye kugera ubwo abaza ikibazo hakabura umusubiza kubera ubwoba. N’uwo agize ngo ahaye ijambo ntamureka ngo arangize icyo yashakaga kuvuga akamuca mw’ijambo n’agasuzuguro kenshi. Paul Kagame ngo abayobozi bamukorera ntibakora, we yaba abaha uruhe rugero rwiza?

Paul Kagame ati nimutansubiza ntimutaha boshye ubwira abana cyangwa ngo araje arwane nabo kubera imiyoborere yabo yapfuye. Ibyo byose niwe biturukaho, iyo uyobora nabi abakurinyuma nabo barayoba. Arabarenganya kuko urugero abaha nirwo bakurikiza.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version