Site icon Rugali – Amakuru

Pierre Damien Habumuremyi asabiwe gufungwa imyaka 8 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 893Frw

P.Damien asabiwe gufungwa imyaka 8 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 893Frw

Mu rubanza ruregwamo Dr Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari kuburana ku byaha ashinjwa birimo ubuhemu, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 8 (irimo 5 ku cyaha cya Sheki zitazigamiwe n’itatu ku cyaha cy’ubuhemu) no gutanga ihazabu ya Miliyoni 893 Frw (892 ku cyaha Sheki zitazigamiwe na Miliyoni 1 ku cyaha cy’ubuhemu).

Pierre Damien yaburanye ari aho afungiye i Mageragere

Me Kayitare Jean Pierre umwe mu bunganira Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko Ubushinjacyaha bwakoze ikosa ryo gufatira imitungo yose y’uregwa yaba iyimukanwa n’itimukanwa mu gihe amategeko avuga ko umutungo ufatirwa ari ushobora kuba ikimenyetso gishobora kumushinja.

Me Kayitare ati “Nk’inzu ye yafatiriwe ngo yifashishwe mu kihe kimenyetso…Kunyaga imitungo yose y’umuntu ntabwo bishoboka kuko nta hantu amategeko yabiteganyije.”

Me Kayitare Jean Pierre kandi, yavuze ko ibiregwa umukiliya wabo ubundi atagombye kubiregwa wenyine.

Yagize ati “Uwo twunganira yakomeje gukurikiranwa wenyine kandi ibyakozwe byarakozwe na kaminuza yitwa Christian University.”

Yavuze kandi ko n’uriya Sebushyana yazanywe muri uru rubanza bya nyirarureshwa “Kuko kuva yafatwa [Pierre Damien] twari twakomeje gusaba ko hakurikiranwa ishuri ariko ubusabe bwacu burangwa none bigeze mu mizi nibwo Christian University ijemo.”

Muri uru rubanza rwasubukuwe kuri uyu Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, hajemo uwitwa Sebushyana Charles wahoze ari DAF muri iriya Kaminza ya Dr Damien Habumuremyi.

Uyu Sebushyana uregwa Sheki itazigamiwe yavuze ko nubwo yakomeje gusinya kuri sheki ariko atari agikoramo kuko yahavuye mu Ukwakira 2019 mu gihe ziriya sheik akurikiranyweho zasinywe muri Mutarama 2020.

Uyu wahoze ashinzwe gucunga imari y’iriya kaminuza kandi yagarutsweho na Me Me Bayisabe Erneste wunganira Dr Damien, avuga ko impamvu aburana adafunze ari uko ibyo yakoze byo gusinya iriya sheki bitagize icyaha.

Uyu munyamategeko yagize ati “Sheki batanze zose ni Sheki za Garanti.”

Me Bayisenge wabajijwe n’urukiko impamvu batisobanura ku cyaha cy’ubuhemu kiregwa umukiliya wabo, yavuze ko batakemera kuko umukiliya wabo atigeze akora ubuhemu ahubwo ko ibyo yakoze biteganywa n’amategeko yo mu Rwand.

Me Bayisabe yagize ati “Turasaba ko uwo twunganira mwazasuzumana ubushishozi akagirwa umwere kuri iki cyaha cy’ubuhemu.”

Yavuze kandi ko iki kireo cyajyanwa mu rukiko rw’ubucuruzi kuko ari rwo rufite ububasha bwo kukiburanya aho kuzanwa mu nkiko nshinjabyaha.

Me Bayisabe ati “Ubushinjacyaha tubona bwaribeshye igihano kuko abantu bose bahawe ama Sheki batandukanye bari bazi igihe bashobora kuzishyurirwaho kuko ntawahawe Sheki azi ko ari buboneho amafranga.”

Yavuze kandi ko bamwe muri bariya bantu bishyuwe nk’uwitwa Dushime Daniel wishyuwe 5 200 000 Frw.

Gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ko byatangajwe n’uruhande rw’abaregwa, bwavuze ko Sheki zatanzwe zitumvikanyweho n’abazihawe ngo  bemeze koko ko ari Garanti.

Umushinjacyaha ati “niba koko ibyo bakoze ari Garanti nibatwereke amasezerano bagiranye hagati  y’impande zombie.”

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ibisobanuro bya Sebushyana nta shingiro bifite kuko nubwo atari ari muri iriya kaminuza ariko ziriya sheki yazisinyeho kandi anabizi neza ko yahave.

Umushinjacyaha ati “Ko Sebushyana Charles ko yari yaravuye mu kazi, iyo yanga gusinya kuri izo Sheki. Kuko yayisinyeho ni yo mpamvu ubushinjacyaha bumukurikiranye.

Naho kuba bwarakurikirayeo Dr Pierre Damien aho gukurikirana Christian University, Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mugabo ari we wari uhagarariye ririya shuri.

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Pierre Damien Habumuremyi igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892,2 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe na ho ku cyaha cy’ubuhemu bumusabira gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

Ubushinjcyaha kandi bwasabiye Sebushyana Charles gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya Miliyoni 87,5 Frw mu gihe Christian University yasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 175 Frw ku cyaha cya Sheki zitazigamiwe ndetse na Miliyoni 1 Frw ku cyaha cy’ubuhemu.

Pierre Damien Habumuremyi wahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yasabiwe, yavuze ko kuva kuva yafatwa yahakanye ibyaha byose aregwa bityo ko adakwiye gusabirwa ibihano bingana kuriya.

Yagize ati “Kani iyo umuntu atakoze icyaha nta n’impamvu yo kubihanirwa.”

Uyu mugabo wabaye umwe mu bayobozi bacye bakomeye mu gihugu, yavuze ko agira kugira imyaka isaga 60 kandi ko ari ubwa mbere yari akurikiranywe n’ubutabera, akavuga ko ntacyatuma ahabwa biriya bihano biremereye.

Yongeye kuvuga ko asanganzwe arwara indwara yakunze kugarukaho ubwo yaburanaga, ati “Ndasaba ko ubwo muzaba  mwiherereye na byo  mwazabisuzuma nkahabwa ubutabera.”

Naho Sebushyana Charles we yasabye urukiko kuzamugira umwere kuko nubwo yasinye kuri ziriya sheki ariko atari azi ko kuri konti hatariho amafaranga.

Urukiko rwapfundikiye uru rubanza, rukaba ruzasoma umwanzuro warwo tariki 27 Ugushyingo 2020.

Abunganira uregwa bavuga ko bitari bikwiye gufatira imitungo ye yose
Umwe mu bamwunganira yaje ku rukiko
Yasabye urukiko kugira umwere umukiliya we ku cyaha cy’ubuhemu
Sebushyana wahoze ari DAF wa Christian University na we yaje kwisobanura

Amafoto @NKUNDINEZA   

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version