Site icon Rugali – Amakuru

ITAHUKA: PEREZIDA CYRIL RAMAPHOSA NTABWO YIRENGANGIJE UBWICANYI KAGAME ASHAKA KUJYA MURI AFURIKA Y’EPFO

1. President Paul Kagame yahaye ikaze abakuru b’ibihugu baje mu nama idasanzwe i Kigali.
2.President Nkurunziza yashimiye invitation bohererejwe ariko agaragaza impamvu z’umutekano wabo wo kujya mu Rwanda.
a.Ese igihugu cy’u Burundi kizigera kibana neza n’u Rwanda?
b.Pres Nkurunziza yandikiye Mr Moussa Faki amubwira impamvu batazitabira inama ya African Union i kigali kubera impamvu z’umutekano wabo.
c.Twari kwishimira kuba muri iyo nama ariko kubera aho irimo kubera bacumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka 2015, ndetse n’ibyihebe byakomeje guhungabanya umutekano wacu
d.u Rwanda rukomeje kwica amahame y’umutekano aho , rwinjiza ndetse rugatoza abantu mu gisirikare babavana mu nkambi z’impunzi.

3.President Ramaphosa yavuze ko ubwo yari ageze i Kigali yavuganye na Perezida Paul Kagame bafata umwanzuro wo kuvugurura umubano w’u Rwanda na Africa y’epfo.
a.Ese ikibazo cya Visa cyaba kigiye gukemuka?
b.Ntabwo abicanyi ba kagame bajya kwica abantu muri Africa y’epfo ngo babihorere.
c.Ramaphosa yagaragaje ko azi Diplomacy & Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka nizo zizi neza ikibazo cy’abicanyi ba kagame .
d.Min w’ubutabera muri Africa yepfo yahage gasopo u Rwanda arubwira ko batazarwemerera na gato kuza kwica abantu bahahungiye.

4.President Obasanjo yagaragaje impungenge kuri aya masezerano.
a.Obasanjo yashimangiye ko abayobozi b’Africa badafite ubwenge”knowledgeable”
b.Obasanjo wagirango yabwiraga Kagame ko ibyo akora yagombye guhera ku banyarwanda.
c.Obasanjo yashinje abakuru b’ibihugu bataje ko ari abagambi “Criminals”.
d.Obasanjo ati : « tugomba kubanza kumva neza ibibazo dufite mbere y’uko tujya mu bintu bikomeye cyane. »

5.President Sarkozy Nicolas yatawe muri yombi na Police y’abafaransa aho akurikiranyweho kwakira amafaranga ya Muhamadi Kadafi.
a.Nicolas Sarkozy afunzwe by’agateganyo kugirango ahatwe ibibazo kukuba yarakiriye ayo mafaranga
b.Biravugwa ko Sarkozy yakiriye ayo mafaranga mu mwaka 200-2007 mu gihe cyo kwiyamamaza.
c.Harya Paul Kagame nta mafaranga arakira cyangwa aratanga?
d.Paul Kagame yagiye aha amafaranga icyahoze ari umuryango wa Clinton Fondation.

6.Radio Itahuka ifite amakuru yemeza ko Paul Kagame yategetse abakuru b’utugari n’imirenge ko bazajya basenyera abaturage bafite umwanda, abadafite WC, mu rwego rwo guteza isuku mu Rwanda.
a.Ambwiriza mashya arava mu mwiherero w’abayobozi mu rwego rw’utugari bateraniye hira no hino mu gihugu.

Exit mobile version