Site icon Rugali – Amakuru

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyizwe ku rutonde ‘Predators Gallery’

Mu myaka amaze ari perezida, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ntabwo yigeze akunda ko abantu bavuga icyo basha kuri interineti. Mbere y’urubanza rw’impirimbanyi watangaga ibitekerezo bye kuri YouTube ndetse akaba n’uwarokotse itsembabwoko, Yvonne Idamange, Perezida Kagame yigeze kuvga amagambo ateye ubwoba yikoma abavuga ibyo adashaka kumva agira ati: “Abo mwumva bavugira kuri interineti, baba muri Amerika, muri Afurika y’Epfo, cyangwa mu Bufaransa, batekereza ko ari kure.

“Nibyo bari kure, ariko ntibari kure y’umuriro. Umunsi bawegereye, umuriro uzabatwika.”

“Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo? Ubwisanzure bw’itangazamakuru? Bamwe muri bo batuka abantu buri munsi ”, ibi akaba yarabivuze ku isabukuru y’imyaka 16 jenoside ibaye. “Barantuka buri munsi. Ntacyo bimbwiye. Mu bishushanyo byabo, banyita Hitler ariko ndabyirengagiza, ibi ntacyo bimbwira na gato. Bose ndabasuzugura. ”

Mu magambo ye, Perezida Kagame afite itandukaniro rishidikanywaho ryo kugaragara hamwe n’abayobozi b’ibihugu 37 ku rupapuro Abanyamakuru batagira umupaka bise “Amashusho y’inyamanswa” – amashusho y’abayobozi bari mu myanya yabo y’ubutegetsi bahagarika ubwisanzure bw’itangazamakuru bazwiho ibikorwa mu kwibasira, gutoteza, gufunga no kwica abanyamakuru.

Iki gihembo giteye inkeke cyo gushyira Kagame ku rutonde rw’abayobozi bazwiho ubunyamwasa mu kwibasira itangazamakuru kije mu gihe umwe mpirimbinyi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda Yvonne Idamange, ufite imyaka 42, nyina w’abana bane, yakatiwe imyaka 15 kandi acibwa amande angana n’amadolari 2000 kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga ashinja Kagame na guverinoma ye igitugu ndetse na gukoresha jenoside mu nyungu zabo.

Mu rubanza rwe m’Urukiko Rwisumbuye rwa Kigali, abacamanza basa nkabunze murya perezida Kagame kuko bashyize mu bikorwa kuko bemeje ibyo leta ya Kagame yashinjyaga Idamange bemeze ko ibitekerezo bye, “byateje urugomo no kwigomeka kwa rubanda, gutesha agaciro ibihangano bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha no gukomeretsa urugomo,” n’ibindi birego.

Icyifuzo cya Idamange cy’uko urubanza rwabera mu ruhame ku rubuga rwa interineti cyatewe utwatsi n’inkiko za Kagame. Idamange yashinje urukiko kubogama hanyuma ahitamo kutongera kugaragara mw’ikinamico ry’urubanza Kagame n’agatsiko bashakaga ko akinamo.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wagiye ugaragaza ko guverinoma ya leta ya Kagame ikumira abantu kuvuga icyo bashaka. Muri Kamena 2021, batangaje ko abandika kumbuga nkoranyambaga no kuri Interineti naba YouTubers barenga 20 bafunzwe cyangwa baburiwe irengero kuva umwaka watangira.

Uyu mwaka, Abanyamakuru batagira umupaka bashyiz Perezida Kagame ku rutonde bise mu rurimi rw’icyongereza “Gallery Predators” ugenekereje mu kinyarwanda “Amashusho y’Inyamaswa.

Baranditse bati: “Kuva yatangira imirimo, Kagame yihishe inyuma yo kwibuka jenoside yo mu 1994 kugira ngo agaragaze ko ari ngombwa gukoresha igenzura rikomeye ry’abanyamakuru n’imiryango y’itangazamakuru mu Rwanda. Icyaha cyo “gutuka perezida wa Repubulika”gikoresheshwa kenshi mu kuniga itangazamakuru.

Abandi bayobozi b’Abanyafurika bari ku mashusho y’inyamaswa “Gallery Predators” barimo Issaias Afwerki wo muri Eritereya, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Paul Biya wo muri Kameruni, Salva Kiir wo muri Sudani y’Amajyepfo, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wo muri Gineya ya Ekwatoriya na Yoweri Museveni wo muri Uganda.

Yanditswe na Lisa Vives

Source: https://www.indepthnews.net/

Exit mobile version