Site icon Rugali – Amakuru

PEREZIDA WA UGANDA YOWERI K. MUSEVENI YAREKUYE RENE RUTAGUNGIRA WAHORAGA ARIZA KAGAME: ESE KAGAME NAWE YABA ARIBUFUNGURE UMUPAKA?

Umugore yabwiye undi ati “Hena ndebe”, undi arahena, arangije ati “Bumba nabonye!”… Nyuma y’aho Kagame agaragariye avuguruza Nyagucwa Sezibera wavugaga ko umupaka wafunzwe kubera imirimo yokuvugurura umupaka, akaza kugaragaza ko muby’ukuri ikibazo ari abantu be cyane cyane Rene Rutagungira,… bari barafunzwe na Uganda kubera ibikorwa by’ubutasi n’ubundi bugizi bwa nabi yabakoreshaga, Si icyo gihe gusa, kuko iryo zina ryagarutse inshuro nyinshi cyane mu kanwa k’abayobozi bakuru haba mu biganiro n’itangazamakuru, yemwe no mu mishyikirano hagati y’u Rwanda na Uganda. Nyuma y’aho Museveni n’inzego ze z’iperereza zimariye kumbwirwa akari imurori n’uyu René Rutagungira na bagenzi be, yahisemo kumurekurana na bagenzi 6, ngo arebe icyo Kagame wahoraga amuririra akora!

René Rutagungira yarekuranywe na bagenzi be 6 aribo Claude Iyarakaremye, Augustin Rutisiri, Emma Rwamucyo, Etienne Nsanzabahizi, Charles Byaruhanga na Bahati Mugenga. Usibye kuba kwa kundi umuntu akanjakanja igisheke agacira igikanjurwa cyangwa igikongorwa, aba bantu ntibaregwa ibyaha byoroshye kuko hafi yabose usibye kuba baregwaga gukorera ubutasi igihugu cy’amahanga ku butaka bwa Uganda, banaregwaga gutunga intwaro batabifitiye uburenganzira, iki akaba ari kimwe mu byaha bikomeye muri Uganda ndetse no mu bindi bihugu byo ku isi.

Aba bagabo uko ari 7 barekuwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa kabiri taliki 7 Mutarama 2020, bamwe bakaba bari bafungiye muri Gereza nkuru ya Uganda izwi ku izina rya Gereza ya Luzira n’aho abandi bakaba bari bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye (Makindye Military Police Barracks).

Kagame atsinzwe icy’umutwe n’Umusaza Museveni!!! Arayitara muki?
Urukiko ntirwigeze rutangaza ko aba bantu babaye abere, ahubwo Umucamanza wari uyoboye ibiranisha Lt Gen Andrew Gutti, yatangaje ko yagejejweho ibaruwa n’umushinjacyaha Lt Col Paphael Mugisha, imumenyesha ko Guverinoma yahagaritse ibyo gukurikirana aba banyarwanda mu nkiko. Byumvikane ko irekurwa ry’aba bantu ryabaye ku mpamvu za Politiki.

Iri fungurwa ry’aba bagabo rije nyuma y’aho Museveni afatiye icyemezo ndetse akanagitangaza ku mugaragaro ubwo yoherezaga intumwa ye idasanzwe Ambasaderi Adonia mu biganiro na Kagame mu mpera z’umwaka ushize maze Museveni akemeza ko agiye gukora ibishoboka byose, akazahura umubano w’ibihugu byombi.

Iki gikorwa gitunguranye cya Uganda kije kubera umutego ukomereye ubutegetsi bwa Kagame, bwari bumaze kuremerera abanyarwanda ku buryo bukomeye, dore ko usibye kubicisha inzara, abakene batuye mu Mujyi wa Kigali bamerewe nabi basenyerwa, kuburyo gufungura umupaka muri iki gihe waba umeze nk’ugomororeye amazi wari wagomeye…! Kutawufungura kandi Uganda yakoze ibyo wahoraga uyisaba (Dore ko icyo yashakaga ari amakuru kandi ikaba yarayabonye), nanone Kagame yaba agaragaje ko ari ntamunoza kandi ko ariwe kibazo koko.

Perezida Museveni nyuma yo kurunguruka Kagame, amusubije ibye!
Mu kurekura René Rutagungira na bagenzi be, Museveni atsinze icy’umutwe kandi ku munota wa nyuma, dore ko yaretse abamutuka bakamutuka n’abidoga bakidoga. Dutegereje uko Kagame araza kwitwara muri iki kibazo! Arawufunguraàa … cyangwa?

Cassien Ntamuhanga.

Exit mobile version