Ku mupaka wa Cyanika biravugwa ko umusoro w’imodoka ziva Uganda wikubye kabiri.
Nyuma yaho umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Gatuna ufungiwe ku modoka zitwara ibiremereye abazitwara bakagirwa inama yo gukoresha umupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burere amakuru ava muri Uganda avuga ko ibiciro bakoreshaga mu kwinjiza ibicururuzwa byabo mu Rwanda byahise byikuba kabiri ku buryo butunguranye.
Aya makuru dukesha ikinyamakuru Uganda Media Centre avuga ko ibicuruzwa byose byinjira mu Rwanda bivuye Uganda igiciro cyo kubisorera kikubye kabiri kuri uyu mupaka wa Cyanika guhera kuri iki cyumweru.
“ Ubusanzwe imodoko zipakiye imizigo zivuye Uganda zishyuraga ibiumbi 200 by’ Abafaranga y’u Rwanda ariko guhera kuri iki cyumweru yabaye ibihumbi 400. Ugereranyije mu mashiringi ni hafi miliyoni n’igice.” Uwaganiriye n’iki kinyamakuru akomeza agira ati :
“ N’imodoka zabaga zitwaye ibigori n’ibibikomokaho zishyuraga ibihumbi 150 by’Amanyarwanda ariko ubu yabaye ibihumbi 300.”
Gusa nubwo uyu mupaka wa Cyanika uri gukoreshwa amakuru ava muri Uganda avuga ko ikamyo zabo zimaze iminsi igera kuri ine zihagaze ku mupaka wa Gatuna zitegereje ko ufungura mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Richard Sezibera avuga ko indi mipaka ariyo igomba gukoreshwa mu gihe uyu ufunzwe.
Uyu ni umunsi wa kabiri minisitiri Sezibera avuze ko yagiriye inama Abanyarwanda yo kuba bahagaritse ingendo zabo mu gihugu cya Ugada kuko bagerayo bagahohoterwa.
Amakuru kandi ava mu kinyamakuru chimpreports nayo avuga ko u Rwanda rukora ibishoboka byose mu gushyiraho igitutu Uganda ngo ifungure Abanyarwanda benshi ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu minis ishize nibwo umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier yongeye kwibutsa ko hari umubare munini w’Abanyarwanda binzirakarengane bari gutotezwa muri Uganda anashira urutonde rwabo ku rubuga rwe rwa twitter.