Perezida Petero Nkurunziza w’Uburundi arasaba perezida wa EAC gutumiza inama yihutirwa hagasuzumwa ikibazo cy’uko u Rwanda ruhungabanya umutekano w’igihugu ayoboye!
Abanyarwanda baciye umugani ugira uti “aho umutindi yanitse ntiriva”! Nyuma y’aho Paul Kagame atsindiwe mu rubanza yaburanagamo na Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline, ibyo bikaba byaratesheje ireme amatora yo mu 2017 Kagame avuga ko yatsinze, Perezida w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza nawe yasonze Paul Kagame maze asaba iterana ry’inama idasanzwe y’ibihugu bya EAC, ngo isuzumwe ikibazo cy’u Rwanda rurenga ku masezerano ya EAC rugahungabanya umutekano w’Uburundi; ibyo bikaba bikubiye mu ibaruwa Perezida Nkurunziza yandikiye Perezida Museveni wa Uganda uyobora umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC.
Nk’uko bitangazwa na “BBC Gahuzamiryango”, Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza yandikiye ibaruwa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, Perezida Nkurunziza akaba arega leta y’u Rwanda ko ihungabanya umutekano w’igihugu cy’Uburundi, ibyo bikaba binyuranye n’ingingo ya 6 igenga umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC. Mu bimenyetso Perezida w’Uburundi yashyize muri iyo baruwa byerekana uburyo u Rwanda ruhungabanya umutekano n’amahoro mu Burundi harimo:
-Ibitero bibiri byagabwe ku gihugu cy’Uburundi; ibyro bikaba byari bigizwe n’abantu bitwaje intwaro bavuye mu Rwanda. Ibyo bitero bikaba byaragabwe mu kwezi kwa Mbere no mu kwezi kwa Karindwi mu mwaka w’2015.
-Hari kandi igikorwa cyo guha ubuhungiro abashatse guhirika leta y’Uburundi mu mwaka w’2015. Muri iyo baruwa, perezida w’Uburundi agira ati: “Twasabye itsinda ry’abantu ( Verification Team ) badafite aho babogamiye ngo baze gusuzuma ukuri kw’ibyo bitero mu Burundi,ariko u Rwanda rwanze ko iryo tsinda rikoza ikirenge muri icyo gihugu.
Hari ibitero byavuye mu Rwanda bigabwa i Mugina mu ntara ya Cibitoke, Kabarore mu Kayanza hamwe no mu Ruhagarika mu ntara ya Cibitoke. Turasaba umuryango wa EAC kutirengagiza ubuzima bw’abarundi bahitanywe n’ibyo bitero.”
Muri iyo baruwa, perezida w’Uburundi aragaragaza ko hari inkunga u Rwanda ruha abarwanya leta y’Uburundi haba muri politiki no mu gisilikare kandi u Rwanda rugafatanya n’igihugu cy’Ububiligi mu kubashakira abaterankunga. Perezida w’Uburundi avuga ko ibyo byose byamenyeshejwe amashyirahamwe n’imiryango itandukanye irimo: Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), Umuryango w’ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari (CRGL), Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (U.A) ndetse n’umuryango w’Abibumbye (ONU).
Muri iyo baruwa yoherereje Perezida Museveni, Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza yakomeje agaragaza ubushotoranyi bya leta ya Paul Kagame aho avuga ko u Rwanda rwavogereye ikirere cy’Uburundi kandi ibyo bikaba byaremejwe n’itsinda ryigenga ryakoze anketi kuri icyo kibazo (Joint Extended Verification Mechanism ) ku italiki ya 16 z’ukwezi kwa Munani mu 2018.
Perezida Nkurunziza yagize icyo avuga ku nama ya 27/12/2018 yatumiwemo muri Tanzaniya.
Muri iyo baruwa yandikiye Museveni, Perezida Nkurunziza yararahiye aratsemba, avugako atazigera agirana ibiganiro n’abantu bashatse guhirika ubutegetsi bwe; muri iyo baruwa Perezida Petero Nkurunziza abazamo ikibazo agira ati:”Niba hari abantu badusaba kwicarana n’abantu bashatse guhirika leta y’Uburundi, habuze iki ngo abo bantu basabe Paul Kagame kwicana n’interahamwe ngo baganire?”
Muri iyo baruwa Perezida w’Uburundi asaba akomeje ko inama ya gatanu ku biganiro bihuza abarundi igomba kuba nyuma y’inama idasanzwe y’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba igomba gusuzuma amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’Uburundi. Perezida w’Uburundi avuga ko ibyo biganiro by’abarundi bizasuzumirwamo ibyerekeranye n’amatora yo mu mwaka w’2020.
Muri iyo baruwa, Perezida Nkurunziza avuga ko ibiganiro bihuza abarundi bigomba kwitabirwa n’amashyaka yemewe akorera imbere mu gihugu ngo nkuko nta mashyaka Uburundi bufite hanze ngo kiretse abantu bamwe baba hanze y’igihugu biyitira izina ry’amashyaka kandi abo bantu bakaba bashakishwa n’ubutabera bw’Uburundi kubera ibyaha basize bakoze mu gihugu!
Perezida w’Uburundi ashyize ahagaragara iki kibazo cy’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda n’Uburundi mu gihe Paul Kagame yitegura kuzayobora umuryango wa EAC mu mwaka w’2019! Ese azabishobora? Ku mbuga nkoranyambaga, umwuzukuru wa Ngurube yavuze ko Kagame ashobora kuzarekera uwo mwanya ibindi bihugu biri muri uwo muryango! Tubitege amaso!
veritasinfo.