Rwanda: Abaturage b’abanyarwanda mu cyaro bararangisha Perezida Paul Kagame waburiwe irengero abo mu Kinigi nbo banyuma bamuheruka taliki ya 6 Nzeli 2019 ubwo yari yagiye mu mihango yo kwita izina ingagi. Kuva icyo ntahanu na hamwe hazwi arajya abaturage mu cyaro ngo bamutereho akajisho.
Uribaza ko Perezida Paul Kagame amaze gukora iminsi itatu yonyine muri uku kwezi k’ Ugushyingo? Niba ugirango ndabeshya wajya kuri uru rubuga rwe ashyira amafoto maze ukirebera iyo minsi 3 yonyine yakozeho kandi reba ubu turi taliki ya 15 Ugushyingo.
Ntabwo rero kubaza no kwibaza aho indi minsi Paul Kagame aba ari ari icyaha cyane cyane ko atunzwe n’imisoro yacu kandi akaba ari abaturage b’abanyarwanda bamutoye hafi 100%. Niba kandi ari ugutinya COVID-19, cyangwa uburwayi afite nabibwire abanyarwanda babimenye.