Site icon Rugali – Amakuru

Burundi: Baravuga iki ku byagenewe Perezida Nkurunziza?

Nta wundi mutegetsi w’u Burundi urahabwa kwitwa Umutegetsi w’Ikirenga” ngo anahabwe miliyari y’amafaranga y’u Burundi nk’imperekeza avuye mu mirimo ye, ni igikorwa bamwe bashimye abandi baranenga.

Mu gihe hasigaye amezi ane ngo amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi abe, bamwe bavuga ko ibi bishimangira ko Perezida Nkurunziza yaba koko ataziyamamaza nk’uko yabivuze ahubwo azajyana imperekeza itubutse n’icyubahiro kirenze.

Ku rubuga rwacu rwa Facebook iyi nkuru yatanzweho ibitekerezo byinshi kandi bitandukanye;

Umushinga w’itegeko watanzwe n’inteko ishinga amategeko niwemerwa ukaba itegeko uzaba ureba n’abandi bategetsi bazasimbura Bwana Nkurunziza bazatorwa.

Uretse Melchior Ndadaye wishwe mu 1993, nta wundi mu bayoboye u Burundi urebwa n’iri tegeko kuko bamwe bagiyeho kuri ‘coup d’état’ abandi bagashyirwaho ku bwumvikane bwa politike.

Aba bagiyeho ku bwumvikane bw’abanyapolitike inteko yavuze ko ibyo bo bazagenerwa bizigwaho nyuma.

Exit mobile version