Site icon Rugali – Amakuru

Perezida Nkurunziza baramugera amajanja!

Ese ni ukuri ko U.A ishaka kwica Nkurunziza kugirango ikingire ikibaba Pierre Buyoya n’abandi banyabyaha?
Publié le 1 décembre 2018 par veritas

Kuwa gatanu taliki ya 30/11/2018, nibwo umushinjacyaha mukuru wa leta y’Uburundi Bwana Sylvestre Nyandwi yamenyesheje abanyamakuru ko ubugenzacyaha bw’igihugu cy’Uburundi bwatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 17 bateguye kandi bagashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Perezida wa mbere w’Uburundi watowe ku buryo bwa demokarasi Nyiricyubahiro Melchior NDADAYE. Urwo rwandiko mpuzamahanga (mandat d’arrêt) rwo guta muri yombi abo bashinjwa icyo cyaha, rusaba ibihugu bahungiyemo kubafata bikabashyikiriza ubutabera bw’Uburundi. Bwana Petero Buyoya wayoboye igihugu cy’Uburundi akaba ari ku mwanya wa mbere muri abo bashakwa n’ubutabera.

Ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu cy’Uburundi bukaba bwaramenyesheje mu itangazo bwashyize ahagaragara ko busaba abanyepolitiki kudatambamira icyo gikorwa cy’ubutabera. Uretse Major Petero Buyoya uri ku mwanya wa mbere, hari abandi bantu bari bakomeye mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu cy’Uburundi bashakishwa n’ubutabera bw’Uburundi bari kuri urwo rwandiko mpuzamahanga rwo kubata muri yombi bitewe nuko bahunze igihugu, twavuga nka:

1.Colonel Charles Ntakije wabaye ministre w’ingabo z’igihugu cy’uburundi kuri leta ya Melchior Ndadaye.

2.Antoine Nduwayo wabaye ministre w’intebe kuri leta y’inzibacyuho ya perezida Sylvestre Ntibantunganya.

3.Colonel Bernard Busokoza wabaye Vice Prezida wa mbere wa Petero Nkurunzizi (2013 kugeza mu kwa mbere 2014).

Abo bantu bashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cy’Uburundi batangiwe impapuro zo kubata muri yombi barimo abari mu nzego za gisivili n’iza gisilikare, bakaba bari bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu cy’Uburundi ndetse no mu buyobozi bw’ ishyaka rya UPRONA ryari ku butegetsi. Muri abo bashakishwa n’ubutabera bw’Uburundi, 4 muribo bamaze icyumweru batawe muri yombi n’ubushinjacyaha bw’Uburundi abandi bakaba barahungiye mu bihugu by’amahanga!

Kuki umuryango wa U.A ushaka kuburizamo ubutabera bw’Uburundi?

Nyuma y’amasaha macye ubushinjacyaha bukuru bwa leta y’Uburundi busohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abateguye kandi bakanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye, umunyamabanga uhoraho w’umuryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’Afurika U.A Bwana Moussa Faki Mahamat, yatangaje ubutumwa busaba bukomeje Perezida w’Uburundi kuzitabira inama itaha yo kwiga ku kibazo cy’Uburundi.

Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza ntabwo yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere k’Afurika y’uburasirazuba EAC yabereye muri Tanzaniya kuwa gatanu taki ya 30/11/2018. Iyo nama yagomba gusuzuma aho ibiganiro by’abarundi bigeze, kubera ko nta ntumwa igihugu cy’Uburundi cyohereje muri iyo nama, byatumye isubikwa. Mbere y’uko iyo nama itumizwa, Perezida Nkurunziza yari yasabye mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, kuko ariwe uyobora EAC muri iki gihe, gusubika iyo nama kugirango abone uko yitegura kuzayijyamo. Museveni yasubije Nkurunziza ko gusubika iyo nama bidashoboka kuko Uburundi bwari buzi kuva kera igihe iyo nama izabera ndetse n’ibizayivugirwamo.

Bitewe n’uko Uburundi butitabiriye iyo nama, hafashwe icyemezo cyo kuyisubika maze ishyirwa ku italiki 27/12/2018. Iyo taliki nshya yashyizweho iyo nama, niyo Umunyamabanga uhora wa U.A yahereyeho asaba Perezida w’Uburundi Petero Nkurunziza kutazayisiba! Moussa Faki Mahamat yagize ati:”ndasaba impande zose zirebwa n’iyi nama kwifata, zikirinda gufata ibyemezo cyane cyane bijyanye n’ubutabera kuko bishobora kurushaho gukomeza ikibazo cyo gushaka umuti w’ibibazo by’igihugu cy’Uburundi”. Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI dukesha iyi nkuru ibivuga, uwo munyamabanga uhoraho wa U.A yavuze ayo magambo nyuma yo kubona impapuro mpuzamahanga z’Ubushinjacyaha bw’igihugu cy’Uburundi zo guta muri yombi Petero Buyoya n’abandi bafatanyije ibyaha byo kwica Perezida Melchior Ndadaye! Kuki U.A idashaka ko Uburundi butanga ubutabera?

Muri iki gihe Major Petero Buyoya niwe uhagarariye (représentant) umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (U.A) mu gihugu cya Mali, iyo akaba ariyo mpamvu uwo muryango ushaka kumukingira ikibaba! Buyoya yazamuwe mu ntera, agirwa umuntu ukomeye n’ibihugu bikomeye byagiye bimushyigikira mu bwicanyi bunyuranye yakoreye abarundi bo mu bwoko bw’abahutu. Major Buyoya ni umututsi wafashe ubutegetsi ku ngufu mu mwaka w’1987 abwambuye Jean Baptiste Bagaza. Mu mwaka w’1993 Major Petero Buyoya yatsinzwe mu matora na Melchior Ndadaye, ava ku butegetsi ariko ntiyashirwa, nyuma y’amezi macye, Buyoya yongeye kwifashisha abasilikare b’abatutsi yica Ndadaye wari ubaye umuperezida wa mbere w’umuhutu mu Burundi wari ugeze ku butegetsi binyuze mu nzira ya demokarasi.

Nyuma y’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwakurikiye urupfu rwa Perezida Ndadaye na Ntaryamira Cyprien, mu mwaka w’1996 Major Buyoya yongeye kwisubiza ubutegetsi kugera mu mwaka w’2003, kuri iyo nshuro ya kabiri, Buyoya akaba yaravuye ku butegetsi binyuze mu biganiro byo guhagarika intambara yagiranye n’umutwe wa CNDD FDD wa Petero Nkurunziza wari wafashe intwaro bitewe n’urupfu rwa Ndadaye. Kuba Ubushinjacyaha bwa leta y’Uburundi bwaratanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Major Petero Buyoya, byabereye ihurizo rikomeye umuryango w’ubumwe bw’Afurika U.A bitewe n’uko byagaragariye amahanga yose ko uwo muryango uri gukoresha umunyabyaha Buyoya warimbuye imbaga; akaba ariyo mpamvu Umunyamabanga uhoraho wa U.A ari gushyira iterabwoba kuri Perezida Nkurunziza ngo azitabire inama yo kuwa 27/12/2018 izabera muri Tanzaniya kugirango azashyirweho igitutu cyo kudakurikirana Buyoya mu butabera, yaramuka abyanze nawe akicwa nk’uko Habyarimana na Ntaryamira bishwe!

Kuba Petero Buyoya yarafashe ubutegetsi mu Burundi ubugira kabiri akoresheje imbaraga za gisilikare ni icyaha gikomeye cyane kuburyo umuryango w’Ubumwe bw’Afurika U.A utagombaga kumuha akazi ko kuwuhagararira mu gihugu cya Mali, kuba ibyo byarakozwe, ni uko ubwicanyi bwose Buyoya yakoze yari abushyigikiwemo n’uwo muryango. Kuburanisha Buyoya kandi hari abandi bantu bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bwa U.A batinya ko Buyoya ashobora kuzavugira imbere y’urukiko umuntu wategetse ingabo z’abatutsi b’Uburundi bica Ndadaye, akabasaba kumumena umutwe ngo arebe uko ubwonko bw’umuhutu warushije abatutsi ubwenge bumeze!

Perezida Nkurunziza azi neza ko ikibazo cya Buyoya gihangayikishije abayobozi bamwe b’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC ndetse akaba azi n’uburyo bakoresha mu kwica abandi ba perezida babangamiye. Ikindi kibazo gihangayikishije bamwe mubayobozi b’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ni uko babona ko nyuma yo kuburanisha Buyoya, Nkurunziza azaburanisha n’abagize uruhare mu rupfu rwa Perezida Cypriani Ntaryamira, cyane ko leta y’Uburundi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gukora iperereza ryo kumenya abishe Perezida Cypriani Ntaryamira warasiwe mu ndege ku italiki ya 6 Mata 1994 ari kumwe na Perezida Juvénal Habyarimana ubwo indege barimo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe mu Rwanda.

Nkurunziza azi uburyo Habyarimana na Ntaryamira bishwe batumiwe mu nama muri Tanzaniya, ntabwo Nkurunziza yari yibagirwa uburyo yakorewe ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu mwaka w’2015 ubwo nawe yari yatumiwe mu nama yabereye muri Tanzaniya. Ibyo bibazo by’Uburundi bigomba kwigirwa mu nama muri Tanzaniya taliki ya 27/12/2018 kandi bakavuga ko Nkurunziza ku giti cye agomba kuba ari muri iyo nama ni bwoko ki?

Umutego wo gutumira abakuru b’ibihugu mu nama nyuma bakicwa cyangwa bagahirikwa ku butegetsi waratahuwe! Jean Baptiste Bagaza (1987) yahiritswe ku butegetsi na Buyoya, yatumiwe mu nama yabereye hanze y’igihugu, inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda taliki ya 01/10/1990 Habyarimana yatumiwe mu nama yabereye hanze y’igihugu, Habyarimana na Ntaryamira bishwe (1994) bavuye mu nama hanze y’igihugu (Tanzaniya), none Nkurunziza ari gushyirwaho igitutu cyo kwitabira inama igomba kubera hanze y’igihugu!!

Umenya uwo mutego wo gutegera abakuru b’ibihugu mu nama uzafata ubusa kuri Nkurunziza kuko yarangije kuwutahura!

Veritasinfo

Exit mobile version