Perezida Ndayishimiye mu ruzinduko rwa mbere hanze y’u Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi amaze kugera i Kigoma mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania mu ruzinduko rw’akazi, nkuko ibiro bya perezida w’u Burundi bimaze kubitangaza.
Uru ruzinduko rw’umunsi umwe, ni rwo rwa mbere akoreye hanze y’u Burundi kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu.
Ngo ni ku butumire bwa perezida wa Tanzania.
Mu itangazo minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania yasohoye mbere yaho, yavuze ko Perezida John Magufuli wa Tanzania na Perezida Ndayishimiye baganira n’Abanya-Tanzania ku kibuga cya Lac Tanganyika i Kigoma, bakanataha ku mugaragaro inyubako y’urukiko rukuru rwa Tanzania.
Nyuma yaho Bwana Ndayishimiye na Bwana Magufuli baragirana ibiganiro mu biro bito bya perezida wa Tanzania biri i Kigoma, nkuko iryo tangazo ribivuga.
Ifoto/Ntare Rushatsi House
Ku yandi makuru ya BBC, jya hano: https://bbc.in/33Kf2AH